69% by’abana babaga mu bigo by’imfubyi babonye imiryango

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) iratangaza ko kuva muri 2012, 69% by’abana babaga mu bigo binyuranye by’imfubyi babonye imiryango ibakira.

Abayoboye ibiganiro bavuze ko intego ari uko abana bose bava mu bigo by'impfubyi bakabona imiryango ibarera.
Abayoboye ibiganiro bavuze ko intego ari uko abana bose bava mu bigo by’impfubyi bakabona imiryango ibarera.

Babitangarije mu kiganiro iyi komisiyo n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Nyakanga 2016, aho bavuze ko kuva gahunda ya "Fata umwana wese nk’uwawe"yatangira muri 2012, yatanze umusaruro kuko abagera ku 2,294 babonye imiryango nubwo hakiri abandi batarayibona.

Uwicyeza Espérance, umukozi wa NCC akaba umuyobozi wa gahunda yiswe "Tubarere Mu Muryango (TMM)", avuga ko igikorwa cyo kwita ku bana bashakirwa imiryango kigenda neza.

Yagize ati “Mu myaka itatu ishize iyi gahunda ishyizwemo imbaraga, navuga ko intego yacu twayigezeho kuko ubu umwana wakiriwe mu muryango abayeho neza, aratekanye kandi arakurikiranwa umunsi ku wundi. Ikigereranyo rero turiho ubu ni cyiza kandi ibikorwa birakomeje kugeza abana bose babonye imiryango ibakira”.

Akomeza avuga ko iyi ari gahunda ireba buri Munyarwanda wese kuko umwana utarerewe mu muryango hari uburenganzira bwe buba butubahirijwe.

Kwitonda Thacien wo mu Karere ka Rulindo, umubyeyi wakiriye umwana w’umukobwa, avuga ko abona ko uyu mwana hari icyo yari yarabuze.

Ati “Umwana yishimiye kuba mu rugo, agira umwanya wo gukina no gutembera akabona abakecuru n’abasaza atajyaga abona aho yabaga mu kigo, bakamuganiriza akishima ku buryo avuga ko aho yavuye atifuza gusubirayo! Ubona ko yari akeneye uburere bw’umuryango”.

Bamwe mu bari muri icyo kiganiro.
Bamwe mu bari muri icyo kiganiro.

Asaba n’abandi kugira umutima w’urukundo, bagafata abana bakabajyana iwabo kugira ngo barererwe mu miryango.

Nduwayo James, ushinzwe ubufasha buhabwa imiryango muri NCC, agaragaza ibibazo bishobora gutuma abana bongera kuba benshi mu bigo by’imfubyi.

Ati “Haracyari ababyeyi gito bata abana babyaye, hari abana bagitandukana n’imiryango yabo kubera impamvu zinyuranye ndetse hakaba n’ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo kurera”.

NCC ivuga ko kuri ubu,abana bagera ku 1,208 bakiba mu bigo by’imfubyi, ikaba isaba buri Munyarwanda wese kuyifasha ngo babone imiryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka