Bafashe ibikoresho by’amashanyarazi byibwe by’asaga miliyoni 17FRW

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi byibwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 17FRW n’abakekwaho kubyiba 27.

Uyu ni we Polisi yerekanye mu bafatanywe ibikoresho by'amashanyarazi.
Uyu ni we Polisi yerekanye mu bafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi.

Ni mu gikorwa cyiswe “Usalama III” cya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) gihuriweho n’ibihugu 28 birimo 13 byo mu Burasirazuba bw’Afurika (EAPCO) na 15 byo mu Majyepfo yayo (SARPCCO), cyabaye ku ya 29 na 30 Kamena 2016 muri ibi bihugu byose. Kikaba cyari kigamije kureba uko ibyaha byambukiranya imipaka bihagaze n’uburyo byahashywa.

Ibi byavugiwe mu kiganiro Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Nyakanga 2016.

Nkubito Stanley, ushinzwe ibikorwa remezo no gukwirakwiza amashanyarazi muri REG, avuga ko ibyibwa kenshi ari ibikura amashanyarazi ku ngomero.

Ati “Bafungura bimwe mu byuma bigize inkingi nini ndetse bagaca n’insinga z’umuringa zitwara amashanyarazi cyane ko ubu bwoko bw’icyuma butakiboneka ku masoko bakajya kubigurisha, bigatuma umuriro umara igihe warabuze cyangwa uboneka gake kubera gusana”.

Yongeraho ko ibi bituma igihugu kihahombera kubera ibikorwa byinshi birimo inganda bihagarara cyangwa bikora nabi kubera ibura ry’umuriro.

ACP Tony Kuramba (ibumoso) ukuriye Interpol mu Rwanda na ACP Celestin Twahirwa basobanura ibijyanye na Usalama III.
ACP Tony Kuramba (ibumoso) ukuriye Interpol mu Rwanda na ACP Celestin Twahirwa basobanura ibijyanye na Usalama III.

Umwe mu bafatanywe ibi byuma, avuga ko atari azi ko bitemewe kubicuruza kuko na we ngo yabiguze n’abandi.

Ati “Naje nzanywe no kubigurishiriza hano i Kigali ntazi ko bitemewe n’amategeko kubera ko nari mfite inyemezabuguzi z’aho nabiguriye mba mfashwe ntyo ari yo mpamvu bamfunze”.

Akomeza avuga ko ibyo yari aje gucuruza byiganjemo insinga z’umuringa, yari yabiguze miliyoni 1 n’ibihumbi 100FRW.

CSP Tony Kuramba, ukuriye INTERPOL mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa cya Usalama III nubwo cyakozwe igihe gito cyatanze umusaruro munini.

Ati “Ibyafashwe muri iyi minsi ibiri bifite agaciro kayingayinga miliyoni 79FRW, kikaba ari igikorwa kizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego kuko bifitiye akamaro igihugu”.

Ibindi byaha byagarutsweho cyane ni ubujura bw’amabuye y’agaciro, ubw’imodoka, gucuruza abantu, gucuruza ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe, iterabwoba no gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Igikorwa cya Usalama kibaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’ibindi byabaye muri 2013 na 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mukaze umurego.no kubantu bambura banki bakajya gutura ahandi cyane cyane Kigali baruzuye muzashake ukuntu mudufasha.

turabashimiye yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka