Kwishyira hamwe kw’abagore bizamura imyumvire n’iterambere

Abanyarwandakazi ba rwiyemezamirimo bavuga ko kwishyira hamwe na bagenzi babo b’Abanyakenya bizamura imyumvire y’ibyo bakora kandi bikabongerera umusaruro.

Abagore bavuga ko kwishyira hamwe bibazamurira imyumvire n'iterambere.
Abagore bavuga ko kwishyira hamwe bibazamurira imyumvire n’iterambere.

Ibi byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, yahuje bamwe mu bagore bikorera bo mu bihugu byombi, igamije guhana ibitekerezo ku bikorwa bashoyemo imari n’ibishya bakora bafatanyije ngo birusheho kubabyarira inyungu.

Mushimiyimana Eugénie, ukuriye ihuriro ry’abagore bikorera bo mu Rwanda, avuga ko kudahana amakuru akenshi bikunze kubadindiza mu mikorere yabo.

Yagize ati “Akenshi ntidukunda kumenya ibigezweho, ibirimo gukorwa ndetse n’ibikenewe, ariko uku kwishyira hamwe na bagenzi bacu bo muri Kenya bizajya bituma twese tumenya ku gihe ibiriho n’ibikenewe ku isoko, bityo tumenye uko tubikurikirana tubihuza n’ibyo dukora.”

Akomeza avuga ko abagore bashoboye, byakwiyongeraho kwihuriza hamwe ngo bahanahane ubumenyi mu byo bakora bikaba akarusho katuma bakora neza byisumbuye.

Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Steeven, yemeza ko abagore bataragera mu bucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru.
Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Steeven, yemeza ko abagore bataragera mu bucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru.

Mary Muthoni ukuriye urugaga rw’abagore bikorera muri Kenya, avuga ko icyo bagamije ahanini ari uko buri mugore yongera ubwiza by’ibyo yiyemeje gukora.

Ati “Turashaka gushyiraho gahunda n’imirongo ngenderwaho bihamye kugira ngo abagore bakora mu bukerarugendo, mu ikoranabuhanga n’ahandi, baba benshi kandi bazamurirwe ubumenyi n’ubushobozi kuko tugikeneye cyane abagore b’abahanga mu bucuruzi n’irindi shoramari muri rusange.”

Akomeza avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba imbaraga z’abantu batandukanye, bityo hagashyirwaho amategeko yorohereza abagore mu mikorere yabo.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Steeven Ruzibiza, avuga ko iyi nama ifitiye akamaro kanini abagore b’Abanyarwandakazi bikorera kuko hari aho bagikeneye kugera.

Babonye umwanya wo gusangiza ubunararibonye bagenzi babo.
Babonye umwanya wo gusangiza ubunararibonye bagenzi babo.

Yagize ati “Abagore bo mu Rwanda bakora neza ariko mu bucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru ntibaragerayo ari yo mpamvu inama nk’iyi ikangurira abafite ububasha n’ubushake kuba bajya no mu bindi bihugu bagakorerayo ku giti cy’umuntu cyangwa bagafatanya n’abo bahasanze.”

Ruzibiza avuga ko imbogamizi ziba muri ubu bucuruzi ari kutamenya amakuru ndetse n’uko hakiri ibihugu bitorohereza abanyamahanga bashaka kubikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka