U Rwanda ntirugomba kwirara nubwo rufite ibyaha bike bikoreshejwe imbunda

Polisi y’igihugu ivuga ko kuba u Rwanda rugaragaramo ibyaha bike bikoreshejwe imbunda muri EAC rutagomba kwirara kuko mu karere zigihari.

Byavugiwe mu nama Ikigo gishinzwe gukumira intwaro zitemewe n’amategeko mu karere u Rwanda ruherereyemo (RECSA) na Polisi y’igihugu bagiranye n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2016.

Inama yitabiriwe n'inzego zinyuranye
Inama yitabiriwe n’inzego zinyuranye

Icyari kigamijwe muri iyi nama ni ugushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku byaha bikoreshejwe imbunda mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva 2010 kugeza muri Werurwe 2016, bwerekanye ko Uganda iza ku isonga n’ibyaha 34.512, u Burundi 26.041, Kenya 12.877, Tanzaniya 9.646 n’u Rwanda 421.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, avuga ko kuba u Rwanda rufite imibare iri hasi bitavuze ko rwageze iyo rujya.

Ati “ Ibi ntabwo bivuze ko twageze iyo tujya ngo twicare dutuze, tugomba gukomeza kongerera ubushobozi inzego zubahiriza amategeko agenga iyinjizwa ry’intwaro mu gihugu no guhana by’intangarugero abanyabyaha”.

Akomeza avuga koibi babigeraho kubera ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego zishinzwe umutekano, kuko bituma ibyaha byinshi bimeneyekana ndetse n’ibitaraba bigatahurwa mbere.

Umuyobozi mukuru wa RECSA, Mutsindashyaka Theoneste, avuga ko ikibazo cy’intwaro zitemewe gikomeye kuko ibihugu byinshi birangwamo umutekano muke.

Yagize ati “ Umutekano muke ni wo utuma izi mbunda zikwirakwira kuko nta ntamabara yashoboka zidahari. Ni ikibazo gikomeye rero kuko hari ibihugu bimaze igihe kinini mu ntambara nka Somaliya aho imbunda zigurwa mu isoko, Sudani y’Epfo n’ahandi, bigatuma icungwa ry’izo mbunda rigorana”.

Yongeraho ko ubundi igihugu ari cyo cyemerewe gutumiza imbunda kugira ngo kirinde imipaka yacyo, kikanamenya izinjiye n’ibiziranga bityo ntihagire izica ku ruhande.

RECSA igizwe n’ibihugu 15, ikaba yaragiyeho mu mwaka wa 2005. Iki kigo cyahawe inshingano zo gukurikirana ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’intwaro nto n’iziciriritse zitemewe n’amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka