Ruhurura yasenyeraga abaturage yasanwe

Abaturiye ruhurura ya Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bariruhutsa nyuma yo gutunganywa kuko itazongera kubangiririza.

Abayobozi batandukanye mu muhango wo kumurika ruhurura nshya.
Abayobozi batandukanye mu muhango wo kumurika ruhurura nshya.

Iyi ruhurura iherereye mu kagari ka Kivugiza ari na ko yitiriwe, yari imaze imyaka myinshi inyurwamo n’amazi y’isuri ari ko igenda icukuka, ku buryo yari isigaye itera ubwoba abaturage, ari yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwayikoze mu rwego rwo kubarengera.

Ingabire Clément, umuturage umaze imyaka irenga 50, utuye hafi y’iyi ruhurura, avuga ko yigeze gusenyera umuryango.

Ati “Mu gihe gishize imvura yaguye ari nyinshi maze amazi arenga ruhurura ahitana inzu ya “cadastré”y’umuturanyi irasenyuka n’ibirimo byose birangirika, gusa by’amahire nta muntu wahatakarije ubuzima kuko hari ku manywa bose bagiye mu mirimo inyuranye.”

Nzaramba asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo ubuyobozi bububakira.
Nzaramba asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo ubuyobozi bububakira.

Yongeraho ko kuva icyo gihe iyo imvura yagwaga ari nyinshi, abegereye iyi ruhurura bataryamaga batinya ko inzu zabo zabagwira.

Mukamana na we wo muri aka kagari ka Kivugiza, avuga ko iyi ruhurura yari yarabakuye umutima kubera yagukaga umunsi ku munsi.

Ati “Twumvaga twarabuze aho tuyihungira kubera yagukaga buri uko imvura iguye, iyo ngira ubushobozi mba narimutse kera none Imana ishimwe ubwo bayidukoreye, dukize guhangayika.”

Mukamana avuga ko hari ubwo amazi yamanukaga ari menshi agaca ku mpande maze agatwara amatungo babaga bahaziritse bikabahombya kandi babaga barayoroye ngo abunganire mu mibereho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko iyi ruhurura yubatswe mu rwego rwo kurengera abaturage n’ibyabo.

Ati “Kubaka ruhurura nk’iyi ya Kivugiza yacukutse cyane ni igikorwa gihenze ariko icy’ibanze ni ukurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, ni yo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwahisemo kuyitunganya itaragira abo ihitana.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kubungabunga ibikorwa binyuranye by’iterambere akarere kabubakira kuko ngo biba byatwaye amafaranga menshi kandi ari na bo ba mbere bifitiye akamaro.

Iyi ruhurura ya Kivugiza yubatswe n’inkeragutabara, yuzura itwaye miliyoni 254Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iya Kimisagara muri katabaro yo bazayubaka yaramaze amazu nabanyirayo se cyangwa niyikurikira tubimenye ;abayobozi bahora bavuga ngo bazayubaka none amaso yaheze mukirere

Mugisha yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

bakoze cyane but iya katabaro Muri Kimisagara batereyiyo isenya amazu yabaturage ikanabatwara nonubwoyo izubakwa ryari.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

IBAZE NAWE , ari mafaranga ubwo niyo yari yarabuze kweri.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka