Baracyashakisha aho ababo baburanye muri Jenoside baherereye

Bamwe mu bari bato muri Jenoside baburanye n’ababo bakomeje gushakisha niba hari abo babona, kuko batazi aho bakomoka bikabagiraho ingaruka.

Bamwe mu baburanye n'ababo ubu n'urubyiruko abandi ni ababyeyi baburanye n'abana babo.
Bamwe mu baburanye n’ababo ubu n’urubyiruko abandi ni ababyeyi baburanye n’abana babo.

Umuryango wiyemeje gufasha abahuriye kuri iki kibazo, CCMES, uvuga ko bose bahorana intimba yo kutamenya niba ababo bakiriho cyangwa barapfuye, ari yo mpamvu wiyemeje kubafasha gushakisha hagendewe ku buhamya batanga.

Tariki 8 Nyakanga 2016, uyu muryango wakoranye na bamwe muri bo , bagaragaza ko kutamenya igisekuru cy’iwabo n’aho bakomoka bituma bahorana ipfunwe kuko ngo hari uburenganzira bavutswa.

Muhirwa Yves uri mu kigero cy’imyaka 25, avuga ko nta kintu yibuka cyatuma amenya iby’iwabo, avuga ko yamenye ubwenge yibona mu kigo cy’impfubyi, nta mubyeyi cyangwa umuvandimwe yibuka.

Munkamulindwa Beatrice, Umuyobozi wa CCMES, ashishikajwe n'uko ababuranye n'ababo muri Jenoside bamenya aho baherereye.
Munkamulindwa Beatrice, Umuyobozi wa CCMES, ashishikajwe n’uko ababuranye n’ababo muri Jenoside bamenya aho baherereye.

Yagize ati “Sinzi n’iwacu uko hari hameze. Hari umubyeyi twahujwe na CCMES wabuze umwana muri Jenoside, avuze uko yari ateye n’uko baburanye nkumva ari njye ariko simbyizeye cyane ko hari undi musore twamuhuriyeho, ndababaye.”

Tuyisenge Jean de Dieu ( izina yahawe nyuma) na we uvuga ko afite imyaka 25, avuga uko yaburanye n’iwabo.

Ati “Nibuka ko banyitaga Petit cyangwa Rukara, amazina nyayo sinyazi. Mama yagiye mureba niruka mukurikira ndamubura, naje guhura n’umugabo aramenya maze aranjyana gusa yaje kugwa mu nzira, nakomezanyije n’abandi hanyuma nisanga mu kigo cy’impfubyi.”

Yongeraho ko azishima cyane abonye umubyeyi we cyangwa akamenya niba yarapfuye n’aho ashyinguye.

Mukamulindwa Béatrice ukuriye umuryango CCMES, na we wagize ikibazo cyo kubura abana be batatu, avuga uko yagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango.

Ati “Mu ngendo nyinshi nakoze nshakisha abana banjye, naje kumva ko hari ababonana n’ababo ndetse hari n’umwana wari ku Nyundo naho se ari i Kigali babonana nyuma y’imyaka 16. Iyo nkuru yatumye ngira imbaraga nifatanya n’abandi ngo turebe ko hari icyo twageraho.”

Abafite ibi bibazo basaba Leta ko yabashyiriraho uburyo bwihariye bafashwamo kuko ngo ubundi buriho hari aho batakirwa neza bitewe n’uko batazi umwirondoro wabo wa nyawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkuko nabivuze haruguru nitwa uwimana Alice arko nkaba numva bambwira ngo nitwaga uwimana cloudette ubu mfite imyaka 26 mperereye karongi naburanye nabavandimwe banjye ababyeyi bo numva bambwirango barapfuye arko nabo sinigeze mvamenya yewe ntanubwo nigeze menya aho twabaga gsa amazina yaba byeyi bambwiye ko nari mwene Nkusi Deo na Mukamusonera Epiphanie mwamfasha kuko ndababaye cyane nakuze nisanfa kwa nyogokuru ngo niwe wandeze arko nawe ntamakuru abafiteho murakoze

Uwimana Alice yanditse ku itariki ya: 3-12-2022  →  Musubize

Muzegere Musenyeri Smaragde ukuriye Diyosezi gatolika ya Kabgayi azabibafashamo.

Ntampuhwe yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka