Expo 2016: Hari abamamaza banyuranya n’amategeko arengera umwana

Abenshi mu bajya mu imurikagurisha baranenga tumwe mu tubari n’ahandi hamurikirwa ibicuuzwa, babyinisha abana bato kuko ngo bishobora gutuma bararuka.

Tumwe mu tubare tubyinisha abana mu kwamamaza.
Tumwe mu tubare tubyinisha abana mu kwamamaza.

Mu imurikagurisha ribera i Kigali ku nshuro ya 19, usanga harimo abana benshi barimo abazanye n’ababyeyi ndetse n’ababa bizanye. Bamwe ubasanga ahari ibikinisho byagenewe abana mu gihe abandi ubasanga mu tubare babyina.

Umubyeyi umwe Kigali Today yasanze arunguruka mu kabare kamwe kari kahaye urubuga abana bagaragara ko bari hagati y’imyaka 5 na 12 ngo babyine, aranega byimazeyo iyi migirire.

Ati “Uku ni ukuyobya ubwenge bw’abana kuko birabonona, bajye bareba abakuru cyangwa ababigize umwuga babe ari bo bakoresha kuko aba bana bakiri bato cyane”.

Muhawenimana Janvière, wari unyuze hafi y’ako kabare, na we yavuze ko ari ibintu bibi kuko bishobora kurarura abana.

Ati “Ndabona ari ibintu bibi kuko icyo utoje umwana akiri muto ari cyo akurana, ibi rero byica ubwonko bwabo bikaba byatuma bararuka. Nubwo baba bari kumwe n’ababyeyi, urusaku rurimo rurakabije kandi bashobora no kuhakura ingeso mbi zo kunywa inzoga imburagihe”.

Mukubu Gerard, Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, na we yamagana aboshora abana mu kabari ngo baramamaza.
Mukubu Gerard, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, na we yamagana aboshora abana mu kabari ngo baramamaza.

Ukuriye kamwe mu tubare duha umwanya abana bato bakabyina, avuga ko ngo ari umwanya wabo wo kwishimisha.

Yagize ati “Buri munsi tugira umwanya duha abana bakabyina, hari ababa bari kumwe n’ababyeyi n’abandi baba bizanye, ni mu rwego rwo kubashimisha”.

Mukubu Gérard, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, avuga ko iyi migirire inyuranyije n’amategeko.

Ati “Abamurika bose twabahaye amabwiriza ajyanye n’uko bagomba kwitwara mbere y’uko imurikagurisha ritangira. Ku bafite utubare bazi ko abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kutwinjiramo batari kumwe n’ababyeyi, kandi n’abari kumwe na bo ntibagomba kuhatinda”.

Avuga ko kubabyinisha byo bitemewe kandi ngo bagiye kugenzura ababikora ku buryo ababifatirwamo bashobora gufungurwa ibikorwa byabo mu imurikagurisha mu rwego rwo kubica.

Bisengimana François, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, yibutsa abakora ibikorwa nk’ibi ko baba babangamira uburenganzira bw’umwana.

Asaba buri wese ubireba kubyamagana ndetse akabimenyesha ubuyobozi bumwegereye kuko ngo binyuranyije n’amategeko arengera umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka