Gukurikirana byihariye abarwaye diyabete bibarinda izindi ngaruka

Abarwayi ba diyabete bakurikiranirwa ku bitaro bya Kibagabaga bashyiriweho aho bakirirwa hihariye bikabarinda ingaruka mbi bahura nazo bari ku mirongo.

Ibitaro bya Kibagabaga.
Ibitaro bya Kibagabaga.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga buvuga ko uyu mwihariko wo kuvura abarwayi ba diyabete watewe n’uko uburwayi bwabo bushobora guhitana umuntu mu gihe gito kandi yageze kwa muganga, kubera kumanuka cyangwa kuzamuka kw’isukari mu buryo butunguranye akiri ku murongo.

Umwe mu bayirwaye bakurikiranirwa kuri ibi bitaro, Sebushumba Antoine, avuga ko ubu buryo ari bwiza kuko bakirwa vuba.

Ati “Iyo badushyize ukwacu badusuzuma vuba kandi nyuma y’ikizamini tukaba twemerewe kugira icyo dufata cyo kunywa cyangwa kurya isukari itaramanuka cyangwa ngo irenge umuntu bibe byamugiraho izindi ngaruka zitari nziza.”

Sebushumba yishimira ko abarwaye diyabete basigaye bakirwa mu buryo bwihariye bikabarinda ingaruka mbi.
Sebushumba yishimira ko abarwaye diyabete basigaye bakirwa mu buryo bwihariye bikabarinda ingaruka mbi.

Sebushumba yongeraho ko mbere y’iki cyemezo hari umukecuru wigeze kugirira ikibazo ku murongo.

Ati “Hari umukecuru isukari yashiranye turi ku murongo bimaze kugera mu ma saa sita tutarakirwa amererwa nabi, gusa abaganga bahise bihutira kumuha ibiyizamura arazanzamuka.”

Murekatete Nadine, umuganga ushinzwe indwara zitandura muri ibi bitaro ari na we ukurikirana abarwayi ba diyabete, avuga ko ari ngombwa gufasha aba barwayi byihariye.

Ati “Ubu abarwayi ba diyabete tubakira mu gitondo bakihagera, tukabapima, uwo dusanganye ikibazo gikomeye agahita ajyanwa kuri “Urgence” ngo yitabweho by’umwihariko, kuko ishobora kumuzahaza mu kanya gato.”

Dr Sebatunzi agira inama abarwaye indwara zitandura yo kutirara ngo bahagarike imiti mu gihe bumva borohewe.
Dr Sebatunzi agira inama abarwaye indwara zitandura yo kutirara ngo bahagarike imiti mu gihe bumva borohewe.

Dr Sebatunzi Osée, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga, avuga ko indwara zitandura muri rusange zigenda ziyongera ari yo mpamvu biyemeje gukurikiranira hafi abazirwaye.

Ati “Kubera ubukana izi ndwara zifite, twashyizeho uburyo bwihuta bwo kwakira abazirwaye, tubashyiriraho ubukangurambaga buhoraho kugira ngo bamenye uko babana nazo, ibijyanye n’imirire ndetse no kumenya gufata imiti cyane ko bayifata ubuzima bwose.”

Dr Sebatunzi agira inama abarwayi b’izi ndwara yo kutirara kubera gukurikiranwa byihariye ngo bahagarike imiti bumvise borohewe, kuko bahita bongera bakaremba bidatinze.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda kwipimisha nibura kabiri mu mwaka ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No ku bitaro bya muhima hariyo NCDs clinic .

Innocent yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka