Yizeye ko gufotora bizamuvana mu buzunguzayi

Bamporiki Beata w’umuzunguzayi amaze amezi atandatu yiga gufotora akaba yizeye ko uyu mwuga uzamuvana mu buzunguzayi.

Yizeye ko gufotora bizamuteza imbere akava mu buzunguzayi.
Yizeye ko gufotora bizamuteza imbere akava mu buzunguzayi.

Aganira na Kigali Today aho yari ari mu mwitozo wo gufotora mu Murenge wa Kimihurura mu Kagari ka Kamukina ari na ho atuye, Bamporiki yagarutse ku byo yize n’impamvu yabihisemo.

Agira ati “Twabonye umuterankunga udufasha bityo twiga uko bafata ifoto, agaciro kayo ndetse twiga no gufata amashusho, ubu nkaba naje kwerekana ibyo nzi mu gufotora kandi nkaba nizeye ko mu gihe kiri imbere nzashakisha ubushobozi nkaba nashinga studio yanjye ngakora nkiteza imbere”.

Bamporiki avuga kandi ko yishimiye umwuga we cyane ko yumva ko uzamukura mu buzima bwo mu muhanda.

Ati “Ubu namaze kumenya ko ifoto ari ikintu gikomeye kuko nabyize, uyu mwuga nzawukora neza bityo mve mu kuzunguza aho nabonaga abashinzwe umutekano nk’abagome kubera ukuntu birirwa batwirukankana, ntangire nkorere amafaranga atarimo imihangayiko”.

Akomeza asaba abagore bagenzi be gutinyuka bakiga imyuga inyuranye kuko na bo bashoboye, ntibumve ko hari iyahariwe abagabo gusa mu gihe babona ko yabateza imbere.

Ngizwenayo Jean Baptiste, umukozi w’umuryango udaharanira inyungu, KEMIT, ari na wo wafashije Bamporiki na bagenzi be kwiga imyuga, agira inama abandi bagore yo kwibumbira hamwe kuko ari bwo bagaragara.

Ati “Ndagira inama abagore bashakisha ubuzima kwibumbira hamwe mu makoperative kuko ari bwo bakora ibigaragarira bose bigatuma babona inkunga nk’uko byagenze ku bo dukorana na bo.

Ababonye amahirwe yo kwiga umwuga bashobora kwishyira hamwe bakaka inguzanyo muri Banki bitabagoye bakigurira ibikoresho bagatangira gukora”.

Umuryango KEMIT wita ku bagore bafite ibibazo binyuranye ari byo akenshi bituma bajya mu buzunguzayi, ubaganiriza ku buryo bakwihangira imirimo itabateza ibibazo ahubwo ibongerera amahirwe yo kubaho neza.

Mu myaka ibiri uyu muryango umaze, wahuguye abagore 75 ku buryo bakwiteza imbere, muri bo hakaba 17 bize gufotora no gufata amashusho(video).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gukura amaboko mu mifuka bizadufasha guterwa imbere nta kabuza

DANIEL yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka