Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakiriye Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), Thomas Östros uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mishinga irimo kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu.
Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.
Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko kutabonera imiti ku gihe ku bigo nderabuzima bibegereye bituma hari iyo batabona bitewe n’ubushobozi kuko usanga basabwa kujya kuyifatira i Kigali ku kigo cya CARAES i Ndera cyangwa i Kanombe, bagasaba inzego bireba kuborohereza.
Abaturage batandukanye baragaragaza ko ubwishingizi magirirane bwitwa Mituweli, bubafasha mu buvuzi muri rusange, ariko bakifuza ko hari zimwe muri serivisi bifuza ko zahinduka kuko zibangamiye imitangire ya serivisi bifuza guhabwa mu buvuzi.
Abivuriza ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifuza ko hashyirwaho amacumbi yajya yifashishwa n’abaje kuhivuriza batari mu bitaro, kuko kubona amafaranga y’icumbi hanze yabyo bitorohera abafite ubushobozi bukeya.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’amavuriro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato (Health Posts) mu rwego rwo guteza imbere serivise z’ubuzima no kugeza serivise nziza ku baturage.
Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.
Ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo bishimira ko begerejwe serivisi za Echographie (guca mu cyuma) ku bigo nderabuzima, kandi bakoresheje ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.
Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe.
Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, nta shingiro afite ndetse ko nta bwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri (...)
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abagera kwa muganga bakoresheje imbangukiragutabara, hamaze gutumizwa izigera kuri 200.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi z’ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko no kubaga umutima, bidasabye ko abantu bajya mu mahanga.
U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira.
Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye zimwe mu mpamvu zituma hari imiti ihagarikwa yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko bahamya ko ibikorwa byiganjemo iby’ubugeni, bibafasha gukira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo, akenshi baterwa n’ibibazo byo mu muryango.
Mu Karere ka Ngororero hari urujijo hagati y’umubyeyi n’umwana we watewe inda ku myaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ikigo cya Isange One Stop Centre ku gufata umwanzuro wo gukuramo inda y’uwo mwana kuko bikekwa ko yaba yarayitewe na nyirarume.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg ku isoko ry’u Rwanda.
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, avuga ko ku rwego rw’Akagari nihamara gushyirwa umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Health Post) ndetse no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima bizatuma aya mavuriro yose abasha gukora uko bikwiye.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko ibigo nderabuzima birindwi bifite ubwitabire bucye bw’ababyeyi bisuzumisha inda, byashyizwemo imashini zisuzuma ubuzima bw’umwana ukiri mu nda, mu buryo bw’igerageza ibizavamo bikaba aribyo bizashingirwaho zigezwa n’ahandi.