Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ku bufatanye n’Itsinda ry’abagore b’Abanyarwandakazi ‘Inyamibwa’ bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore ku nsangamatsiko igira iti: ‘Imyaka 30 mu Iterambere’.
Umushoramari ukomoka mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Alain Tshenke Mayuke, aratangaza ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi nk’uko bimeze mu bihugu byo mu Karere ruherereyemo.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 25/03/2024 (...)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’uburyo Isi igenda inyura mu bihe bigoye, bikwiye ko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari ndetse ko u Rwanda na Zimbabwe bifite byinshi byakwigisha amahanga.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.
Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye n’imikoranire na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare, inavuga ko kuba ingabo za Ameriak ziri muri Niger” binyuranyije n’amategeko”.
Abagore bari mu buhinzi baragirwa inama yo gukoresha uburyo bugezweho butuma bagera ku musaruro mwinshi, bashingiye ku kwitinyuka bakegera ibigo by’imari bagahabwa inama n’inguzanyo, kugira ngo ibyo bakora babibyaze inyungu nyinshi.
Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye (...)
Bisanzwe bizwi ko umwana amara amezi icyenda mu nda y’umubyeyi. Iterambere ry’ubuvuzi risanzwe rifasha abana bavutse bafite ku mezi atandatu bakabaho, ariko abana ba Christine Mukanibarebe bari muri bakeya cyane bavukiye amezi atanu, bakabaho.
Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu matora yabaye kuva tariki 15 Werurwe kugeza tariki 17 Werurwe 2024, akaba yegukanye intsinzi n’amajwi 87,9% naho Umukandida Nikolai Kharitonov w’ishyaka rya Gikomunisiti abona amajwi 4%.
Ubusanzwe indirimbo ‘I Will Always Love You’ yanditswe bwa mbere mu mwaka 1973 ndetse inaririmbwa n’umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Country Music, Dolly Parton, ayandika agamije gusezera uwari umujyanama we Porter Wagoner, banakundanyeho ubwo yari agiye gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Munzereri mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko kubera kwizezwa amashanyarazi aturuka ku muyoboro muto w’amashanyarazi utarakozwe, byatumye badahabwa ay’imirasire y’izuba ari guhabwa bagenzi babo.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa muri rusange, baributsa abantu gusuzumisha amenyo (checkup) nibura kabiri mu mwaka, bidasabye ko haba hari iryinyo rirwaye, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwayo, kuko ahura n’indwara zitandukanye.
Umugabo witwa Ntambara Fidèle wo mu Murenge wa Nemba Akarere ka Burera, bamusanze mu nzu yabanagamo n’umugore we, amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Umuhanzikazi Simisola Bolatito Kosoko, uzwi ku izina rya Simi, yatangaje ko ashyigikiye ko mu gihe abantu bateganya gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bari bakwiye kubanza bakabana igihe gito kugira ngo bibafashe kumenyana.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bwasanze abaturage mu nsengero kugira ngo bibutswe gahunda ya Gerayo Amahoro ifasha abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Imodoka ebyiri zagoganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Carina yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser V8 yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.
Kuva tariki 11 Werurwe 2024 Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan aho bongera amasengesho barushaho kwegera Imana, bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda.
Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.
Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hari impinduka nyinshi zabaye mu iterambere ry’umugore, kuko yahawe ijambo n’uburenganzira akitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Umuryango n’Igihugu muri rusange.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Danny Usengimana, yahishuye ko mu byatumye ava muri APR FC harimo ikiganiro yatanze akavugamo ko yakuze abona Se afana ndetse anakunda kureba imikino ya Rayon Sports bigatuma akura azi ko nta yindi kipe ibaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko nta mutwe cyangwa agatsiko k’abantu bitwa Abuzukuru ba Shitani baba mu Rwanda ndetse nta n’ababarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame tariki 16 Werurwe 2024 bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence).
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.
Ntabwo bikiri inkuru ko ikipe ya Gisagara VC isanzwe ifashwa n’akarere ka Gisagara yatewe mpanga n’ikipe ya REG VC, bagombaga gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ubwo ibiciro by’ingendo bishya byatangiraga gukurikizwa, hari abagenzi bavuga ko havutse ba rusahurira mu nduru bazamura ibiciro badakurikije uko Leta yabiteganyije.
Mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi ku nkongi zagiye zibasira imodoka mu bihe bitandukanye, basanze zimwe mu mpamvu zishobora gutera izi nkongo, harimo gukoranaho kw’insinga ndetse no kudashyira amazi ahabugenewe ku modoka zo hambere, bikaba byanaterwa n’impanuka igihe lisansi cyangwa mazutu ihuye n’igishashi cy’umuriro.
Abahinzi ba kawa b’i Mubuga mu Karere ka Karongi bizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye bizigamiye, bakazayaheraho bitabaye ngombwa gusaba inguzanyo muri banki.
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima kuba umugore atagipfukiranwa nka kera, bakababazwa n’uko byaje bo bashaje.
Abantu batandatu bakoraga ubucukuzi bwa Gasegereti mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Bwiza mu Mudugudu wa Rutaka, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 werurwe 2024, bagwiriwe n’itaka ryari ryacukuwe muri icyo kirombe batatu bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, agaragaza ko umutekano n’iterambere by’umuryango bidashobora kugerwaho mu buryo busesuye, umugore atabigizemo uruhare.
Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.
Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, amakipe ya APR na Patriots yitwaye neza, REG BBC itakaza umukino wayo wa mbere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Bwana Thomas Östros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’Uburayi (EIB), baganira uburyo iyi banki yarushaho gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), bayobowe na Professor Modupe Akinola aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi aherutse guha inshingano, ari bo Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Icyamamare Oprah Gail Winfrey wamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro kuri Televiziyo cyitwa ‘The Oprah Winfrey Show’ yatangaje ko uyu mwaka azatemberera u Rwanda mu rwego rwo gusura Ingagi zo mu Birunga.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira (...)
Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikipe ya Patriots Basketball Club ikomeje urugendo rwo kwiyubaka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije Nikola Scekic ukomoka mu gihugu cya Serbia.
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024 isiga Real Madrid izahura na Man City, Arsenal igahura na Bayern Munich.