• Perezida Paul Kagame

    Perezida Kagame yongeye kuvuga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC

    Perezida Paul Kagame yavuze ko yahaye gasopo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo Ingabo z’icyo gihugu mu ntambara zihanganyemo na M23, zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zikoresheje imbunda ziremereye bigahitana ubuzima bw’Abanyarwanda mu Majyaruguru y’u Rwanda.



  • Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri nyuma akamunywesha uburozi

    Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara ya Mara muri Tanzania, bwatangaje ko bwataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Masaunga muri Bunda, witwa Vincent Nkunguu w’imyaka 39 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iryo shuri, yarangiza akamunywesha uburozi (...)



  • Tanzania: Abantu icyenda baguye mu mpanuka

    Muri Tanzania, ahitwa Bagamoyo mu Ntara ya Pwani, abantu icyenda bapfuye baguye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye n’imodoka ya Coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.



  • Abanyamulenge biganjemo ababa i Burayi, Amerika na Australia baherutse kwamagana ubwicanyi n

    Abanyamulenge barasaba DRC gushyiraho ingamba zo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa

    Amashyirahamwe y’Abanyamulenge hirya no hino ku Isi, arasaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), gufata ingamba zihamye zo gutabara abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa no gufungwa, mu cyo ayo mashyirahamwe yita akarengane.



  • Burkina Faso : Abantu cumi na batanu baguye mu gitero

    Ibyihebe byagabye igitero mu Kiliziya mu Majyaruguru ya Burkina Faso, byica abakirisitu 15, abandi babiri barakomereka ubwo bari mu Misa kuri Paruwasi ya Dori.



  • Bamuhaye impano

    Perezida Kagame yasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Dubai

    Perezida Paul Kagame, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Dubai, Lt General Abdullah Khalifa Al Marri, yasuye icyicaro gikuru cy’iyi Polisi, agaragarizwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’udushya bikoreshwa mu gucunga umutekano.



  • Intambara ya Israel n

    Amahanga yasabye Israel kureka kugaba igitero mu mujyi wa Rafah muri Palestine

    Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko imibare y’abamaze guhitanwa n’ibitero by’ingabo ze muri Palestine ikabije, kandi ko ibyo bitero bigomba guhagarara.



  • RDC: MONUSCO yamaganye abigaragambya bibasira ibikorwa bya UN

    Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Bintou Keita, yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.



  • Ingabo za FARDC zongereye ibitero ku barwanyi ba M23

    Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu bice bya Kibumba, Mweso na Sake.



  • Perezida w

    Perezida Macron yahamagariye u Burayi kongera imfashanyo ya gisirikare ihabwa Ukraine

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, arahamagarira ibihugu by’u Burayi gushyigikira Ukraine, hongerwa imfashanyo mu bya gisikare.



  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

    Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.



  • Rita Waeni biravugwa ko yishwe kinyamaswa n

    Kenya: Polisi irashakisha umutwe w’umunyeshuri wishwe

    Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, irashakisha umutwe w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, wishwe nyuma yo gutwarwa n’umuntu bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti. Umurambo waje kuboneka ariko umutwe wo urabura.



  • Inyubako ziri mu byangijwe n

    Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya FARDC na M23

    Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwifashisha indege zidatwarwa n’abapilote zizwi nka ‘drone’ mu mirwano ikomeye ibahuje n’inyeshyamba za M23 by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.



  • Al-Shabab yashimuse indege ya UN

    Umutwe wa Al-Shabaab urwanya Ubutegetsi bwa Somalia washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari mu butumwa bw’akazi muri Somalia nyuma yo kugwa mu gace Al-Shabaab igenzura.



  • Abasirikare bafite ibikoresho by

    Urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe n’ingabo zimubuza gusohoka

    Moise Katumbi uherutse guhangana na Felix Antoine Tshisekedi watsindiye manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare benshi n’imodoka z’intambara, bamubuza kuva iwe.



  • Umuyobozi wungirije wa Hamas yishwe

    Israel yiciye Umuyobozi wungirije wa Hamas muri Lebanon

    Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe i Beirut mu Murwa mukuru wa Lebanon, Israel ikaba yatangaje ko icyo kitari igitero kigabwe kuri Lebanon, nubwo abahanganye na Israel bahise batangaza ko bazihorera kuri Israel kubera urupfu rw’uwo muyobozi.



  • Gen Maj Bruno Mpezo Mbele yari aherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by

    RDC : Ukuriye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru yahagaritswe

    Gen Maj Bruno Mpezo Mbele uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’urugamba mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.



  • Bamaganye uwishe abana barindwi bo mu muryango umwe kubera inkoko

    Tanzania: Abana barindwi bishwe bazira kwiba inkoko

    Muri Tanzania, umuryango umwe uri mu gahinda gakomeye ko kubura abana bawo barindwi bishwe n’umuturanyi wabo bivugwa ko yabaroze, abitewe n’uburakari bw’uko bamwibye inkoko bakayirya.



  • Abakundanaga bombi bapfuye nyuma y’amakimbirane bivugwa ko bagiranye

    Umuhungu n’umukobwa bakundanaga bo mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, baravugwaho guterana icyuma kugeza ubwo bombi bashizemo umwuka nk’uko polisi yabitangaje.



  • Imbangukiragutabara zaje ari nyinshi zitwara abakomeretse kwa muganga

    Tchèque: Umwiyahuzi yishe abantu 15

    Muri Repubulika ya Tchèque, umwiyahuzi yishe abantu 15 abarashe, abandi basaga 10 barakomereka, muri Kaminuza iherereye muri Prague, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi, Polisi ikaba yemeza ko uwo wishe abantu yari umunyeshuri wigaga muri iyo Kaminuza, na we akaba yahise araswa arapfa.



  • Bashimye ingabo za EACRF kubera akazi zakoze

    Ingabo za EAC zagaragaje impungenge zo gusiga muri Kivu hari imirwano

    Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bwatangaje ko nubwo Leta ya Congo Kinshasa itashimye ko izi ngabo zikomeza akazi ko kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishimira ko mu gihe bari bahamaze bagerageje guhagarara hagati bigatuma imirwano itagira (...)



  • M23 yashinje FARDC kurenga ku gahenge k’amasaha 72

    Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bwa Congo, bwashinje ingabo za Leta kutubahiriza agahenge k’amasaha 72 katanzwe.



  • Abarwanyi ba M23 biravugwa ko bafashe Mushaki, basatira Sake

    Abarwanyi ba M23 ngo baba bafashe agace ka Mushaki, basatira umujyi wa Sake uri mu birometero 15, abandi barwanyi bakomeza icyerekezo kibaganisha mu Burengerazuba bwa Sake.



  • Ikarita igaragaza ibice ingabo za EAC zakoreragamo mu Burasirazuba bwa RDC

    M23 igiye gusubirana ibice byari mu maboko y’Ingabo za EAC

    Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bugiye gusubirana ibice abarwanyi bawo bari baravuyemo kugira ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zari mu butumwa bwo guhagarika intambara.



  • FDLR ihombye umwe mu barwanyi bakomeye yagenderagaho

    Colonel Protogène Ruvugayimikore, wari uzwi ku mazina y’amahimbano nka Ruhinda, Gatokarakura na Zolo, yapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro mu mujyi wa Goma nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu cyumba cye.



  • Ingabo za EAC zari muri DRC zatangiye gutaha

    Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.



  • Perezida wa Santarafurika yashimiye Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda

    Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda.



  • Congo-Brazzaville: Abantu 37 baguye mu mubyigano

    Abantu 37 bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Sitade yo muri Congo-Brazzaville, ahari harimo gukorerwa igikorwa cyo gushaka abinjira mu ngabo z’igihugu. Ubuyobozi bwa Congo-Brazzaville bwatangaje ko umubare w’abakomerekeye muri icyo gikorwa utahise umenyekana.



  • Abatuye muri Goma na Nyiragongo bavuga ko babangamiwe n

    I Goma habaye imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo

    Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.



  • FARDC yatangije iperereza ku musirikare wayo wishwe n’abaturage mu muhanda i Goma

    Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru, kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.



Izindi nkuru: