Amerika yongereye amahirwe Abanyarwanda boherezayo ibicuruzwa

Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongereye ububare w’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya kugurishirizwayo bitishuye amahoro.

Minisitiri Kanimba na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Kanimba na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016.

Bagaragazaga urutonde rw’ibicuruzwa 27 bizajya byinjira muri USA bitishyuye amahoro, byiganjemo imitako, ibikomoka ku mpu, ku buhinzi n’imyenda, aho 16 muri ibyo ari bishya.

Gilbert Kubwimana, umuyobozi wa Songa Designs Rwanda, sosiyete isanzwe yohereza ibicuruzwa muri USA, avuga ko aya ari amahirwe akomeye yo kwagura ibikorwa.

Abanyamakuru n'abandi bitabiriye iki kiganiro.
Abanyamakuru n’abandi bitabiriye iki kiganiro.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuba USA izamuye umubare w’ibi bicuruzwa kuko tugiye kongera ibyo twoherezagayo ndetse n’abifuzaga gukora ibi byashara bakazitirwa n’ubuke bw’ibyemerewe kwinjirayo bitishyuye amahoro bagiye gukora bisanzuye.”

Avuga ko imbogamizi basigaranye ari ari iz’igiciro cy’ubwikorezi by’ibyoherezwa muri USA kikiri hejuru, gusa ngo barimo kucyigaho ku bufatanye na MINICOM.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, avuga ko iyi gahunda yatekerejweho hagamijwe kuzamura abanyenganda nto n’iziciriritse.

Ati “Iyi gahunda izatuma abanyenganda nto n’iziciriritse bo mu Rwanda babona abacuruzi bo muri Amerika bazafatanya mu bucuruzi kuko bo bamenyereye isoko, bityo kwinjizayo ibicuruzwa bikoroha ndetse abo bakorana bakabafasha kumenya uko ibicuruzwa byifuzwa bigomba kuba biteye.”

Yongeraho ko ibi biri muri gahunda yo guteza imbere “Made in Rwanda”, kugira ngo icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa hanze n’ibyinjira kigabanuke kuko ibyinjira ngo bikiri byinshi cyane.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles, yavuze iyi gahunda imaze igihe kinini igenerwa ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, binyujijwe muri gahunda yiswe AGOA yo korohereza ababikoreramo kugera ku masoko ryacyo.

MINICOM ivuga ko ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko rya Amerika bizamuka vuba, kuko muri 2010 byabarirwaga muri miliyari 17,5Frw, mu gihe muri 2015 byageze kuri miliyari 37,4Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka