Kwishyurwa mbere yo gusenyerwa ngo bibarinda kubunza imitima

Abari batuye aho umuhanda mushya Akarere ka Nyarugenge kubatse mu Kagari k’Agatare, Umurenge wa Nyarugenge uca, barashima ko bishyuwe mbere yo kubasenyera.

Ibikorwa byashenywe n'uyu muhanda byatwaye miliyoni 198FRW.
Ibikorwa byashenywe n’uyu muhanda byatwaye miliyoni 198FRW.

Uyu muhanda w’amabuye wubatswe ahahoze akayira k’amaguru, watumye hasenywa ibikorwa byinshi by’abaturage byiganjemo inzu.

Umwe mu basenyewe inzu kubera uyu muhanda, Umugwaneza Julienne, avuga ko mbere y’uko ibikorwa bitangira babanje kubishyura amafaranga bumvikanye.

Yagize ati “Mbere yo kugira ngo badusenyere inzu twabanje kumvikana baratwishyura barabona barasenya banatangira gukora umuhanda. Ndumva nta muturage n’umwe wabigizemo ikibazo”.

Akomeza avuga ko babanje gukorana inama n’ubuyobozi, baganira ku kamaro k’uyu muhanda ari na ko bemeye ko babasenyera.

Segafiri Said, umusaza w’imyaka 68 wasenyewe inzu burundu, avuga ko ubu bisigaye ari byiza kuko mbere ngo hari ubwo basenyeraga umuntu batamwishyuye bikamugwa nabi.

Ati “ Mbere barazaga bakakubwira ngo sinya hano tuzaba tukwishyura ibyawe nyuma, ugatangira kubunza imitima ushakisha aho wegeka umusaya, none ubu nibura utwo bakwemereye bahita batuguha batarasenya ukaba washakisha aho ukodesha bitakuruhije”.

Yongeraho ko ibikorwa remezo bubakirwa biba bibafitiye akamaro ari yo mpamvu ngo batananirwa kumvikana n’ubuyobozi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubukungu, Nsabimana Vedaste, avuga ko kuri ubu bubahiriza icyo itegeko rivuga.

Agira ati “Itegeko rijyanye no kwimura abaturage kubera igikorwa cy’amajyambere rusange, rivuga ko mbere yo gutangira gushyira mu bikorwa umushinga, abaturage bagomba kubanza kwishyurwa ibyabo byose, ubwo rero natwe twubahirije itegeko ari yo mpamvu nta bibazo dufitanye n’abaturage”.

Akomeza avuga ko ikibazo kijya kibaho ari igihe ubutaka cyangwa umutungo runaka uri mu makimbirane y’imiryango, icyo gihe ngo ntibibuza ko umushinga ukorwa, ariko amafaranga yari agenewe icyo gikorwa cyangijwe aguma kuri konti y’akarere kugeza ikibazo gikemutse hakemezwa ugomba kuyahabwa.

Igenagaciro ry’ahanyujijwe uyu muhanda ngo ryatwaye amafaranga angana na miliyoni 189 FRW, naho kuwubaka bitwara miliyoni 163FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka