Hari abihishe inyuma y’inama ya AU bazamura ibiciro by’ingendo

Abakora ingendo rwagati mu Mujyi wa Kigali barinubira ko ibiciro by’ingendo, by’umwihariko izinyura hafi y’ahabera inama y’Ubumwe bw’Afurika (AU) byazamutse kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

Imwe mu mihanda irafunze, indi yahinduriwe ibyerekezo.
Imwe mu mihanda irafunze, indi yahinduriwe ibyerekezo.

Harindintwari Claude wari uturutse i Gikondo ahakunze kwitwa ku Mazi Yerekeza i Remera avuga ko bamwishyuje amafaranga adasanzwe.

Ubwo twaganiraga kuri uyu wa 15 Nyakanga yagize ati “Kuva mu Mazi kugera Remera ku cya Mitsingi najyaga nishyura 250Frw none uyu munsi mu gitondo banyishyuje 350Frw mbanza kwanga, ntegereza indi modoka, na yo nsanga ni uko ndemera ndayishyura. Komvayeri yambwiye ko bazamuye ibiciro kubera imihanda imwe ifunze bikabasaba kuzenguruka.”

Hakizimana Théogène, umumotari uparika ahitwa ku Giporoso, na we avuga ko hari ubwo bongera amafaranga baca abagenzi.

Yagize ati “Nk’ubu kuva Remera ujya mu mujyi, umugenzi twamucaga 1000 none ubu turumvikana nibura akishyura 1500.

Nko muri iki gitondo natwaye umugenzi nsanga ku Gishushu harafunze, biba ngombwa kuzenguruka za Nyarutarama. Urumva ko hagomba kugira icyiyongera ku giciro gisanzwe kubera ko mba nakoresheje lisansi nyinshi.”

Iradukunda Augustin we ati “Mu kanya tuzamutse hano ku Mushumba Mwiza dusanga umuhanda uva i Kanombe bawufunze kubera abantu bakomeye bavaga ku kibuga cy’indege berekeza kuri Kigali Convetion Center, biradukerereza.”

Polisi kuri wa 15 Nyakanga 2015 yari yamenyesheje abatwara ibinyabiziga ko nibagera ahantu bagasanga imihanda ifunze bataza gutungurwa kuko ari henshi biri, ndetse asaba abo bantu kuza kunyura aho umupolisi bahasanga abereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka