Kwibohora bijyana no kwishimira ibyagezweho no kubisigasira - Mayor Kayisime
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko kwizihiza umunsi wo kwibohora ari kwishimira no gusigasira ibyagezweho no kubyongera.
Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kw’Abanyarwanda, uba ku ya 4 Nyakanga 2016.
Yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho ari byinshi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Mbere ya 1994 u Rwanda rwari rwarapfuye, none aho tugeze ubu turishimira ubumwe buturanga, iterambere mu bukungu, imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu n’umutekano usesuye ari na wo ugaragiye ibindi, tugasabwa nk’Abanyarwanda kubisigasira no kubyongera.”
Yavuze ko ibi byagezweho kubera ubwitange bw’izari ingabo za FPR Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu.
Mulisa Chrissy, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Muhima, yavuze ko kwibihora byahaye bamwe mu Banyarwanda uburenganzira bari baravukijwe.
Ati “Hari abari baravukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo, abakirimo ntibabone ibyo bemererwa n’amategeko kubera politiki mbi yari ihari ari yo mpamvu bamwe mu Banyarwanda bashoje urugamba rwo kwibohora iyo ngoyi.”
Akomeza avuga ko intambara y’amasasu yarangiye, ubu urugamba rusigaye ari urwo gukomeza kubaka igihugu kigakomeza gutera imbere.
Mukatawuni Justine warokokeye Jenoside muri St Paul, avuga ko ku munsi wo kwibohora yibuka ubutwari bw’Inkotanyi zamukuye mu menyo ya rubamba.
Ati “Iyo uyu munsi ugeze mpita nsubira mu 1994, nkibuka ukuntu Inkotanyi zadushoreye zidukura kuri St Paul, zitunyuza hagati y’interahamwe zari zitegereje kutwica maze ziraturokora. Mpuye n’uwatwitangiye muri icyo gihe, namuhobera nkamuha amata nta kindi nabona mwitura.”
Yavuze ko ubu akomeye, yiyubatse ndetse ko n’agahinda kagenda gashira kubera Leta y’Ubumwe yabagaruriye ikizere cyo kubaho ari yo mpamvu adasiba kwifatanya n’abandi kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Umunsi wo kwibohora w’uyu mwaka wa 2016 aka karere kawizihirije mu Murenge wa Muhima, ahatangiwe ubutumwa bujyanye n’uyu munsi, bwiganjemo ibyaranze urugamba rwo kwibohora no gusigasira ibyiza igihugu kigezeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|