Ubukangurambaga ku misoreshereze mu bwubatsi buzazamura imisoro-RRA

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kiratangaza ko kigiye gutangira ubukangurambanga ku misoreshereze mu bwubatsi kuko uru rwego ngo rudasora uko bikwiye.

Richard Tusabe (ibumoso) na Pascal Bizimana bavuga ko ubu bukangurambaga buzatuma imisoro yiyongera.
Richard Tusabe (ibumoso) na Pascal Bizimana bavuga ko ubu bukangurambaga buzatuma imisoro yiyongera.

Byavugiwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016, aho bagaragaje ko urwego rw’ubwubatsi n’amahoteli bidatanga imisoro ihagije kandi ari hamwe mu hakoresha abakozi benshi n’amafaranga menshi.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko muri 2015 ubwubatsi bwinjije miliyari 11.4Frw gusa, mu gihe muri rusange hinjiye arenga miliyari 850, ngo ayo bwinjije akaba ari make cyane.

Komiseri Mukuru Wungurije muri RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, avuga ko ubwubatsi bukoresha abakozi benshi ariko badasora.

Ati “Ibigo by’ubwubatsi bikoresha abakozi benshi ba nyakabyizi biganjemo abafundi n’abayede, twaje gusanga ko abakoresha babo batajya babishyurira umusoro ku mushahara. Ikindi ni abakora aka kazi batanditse nk’ibigo by’ubwubatsi bityo imisoro ikahaburira kuko bigoye kubamenya”.

Avuga ko ibi ari byo bashaka ko bikosoka binyuze mu nzira yo kwigisha abakora kandi batunzwe n’akazi ko kubaka.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, avuga ko ikigiye gukorwa ari ukugenzura abatangira kubaka ku bufatanye n’izindi nzego bireba, bagirwe inama hakiri kare.

Yagize ati “Tugiye gufatanya n’abatanga ibyemezo byo kubaka n’urugaga rw’aba enjeniyeri mu bwubatsi, badufashe kumenya inyubako zigiye kuzamurwa, agaciro kazo n’igihe zizatangirira kubakwa, tubagire inama mbere bityo bibarinde ibihano kandi tubazamurire imyumvire ku gutanga imisoro ”.

Yongeraho ko haba hari n’abatazi amategeko y’imisoro, bakabona ibihano bibituyeho bikababangamira, ari yo mpamvu bagiye gutangira iki gikorwa kandi bakizera ko bizazamura amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta.

Uretse mu bwubatsi, ahandi hazibandwaho muri ubu bukangurambaga ngo ni mu mahoteli kuko na ho ngo haberamo ibikorwa byinshi ariko umusoro yinjiza ngo ukaba ari muke cyane, kuko mu mwaka wa 2015 amahoteli ngo yinjije miliyari 8FRW gusa.

RRA ivuga ko ubu bukangurambaga buzayifasha kwesa umuhigo yihaye wo kwinjiza miliyari 1,084.4 muri iyi ngengo y’imari ya 2016-2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka