Kamaramasenge zimwinjiriza ibihumbi 500 ku kwezi

Murekatete Odette, wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi kubera guhinga kamaramasenge zisa n’izidasanzwe.

Kamaramasenge Murekatete asarura mu rutoki rwe zimwinjiriza ibihumbi 500FRW buri kwizi.
Kamaramasenge Murekatete asarura mu rutoki rwe zimwinjiriza ibihumbi 500FRW buri kwizi.

Murekatete yerekaniye ibyo yagezeho mu imurikabikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ryamaze iminsi ibiri kuva ku wa 7-8 Nyakanga 2016, ryarateguwe n’Umurenge wa Rusororo ku bufatanye n’umuterankunga wawo, Word Vision.

Uyu muhinziazi w’urutoki wabigize umwuga, agira ati “Narabanje nshaka ahari imbuto nziza nzikura i Rwamagana, ndaza ncukura ibyobo nshyiramo ifumbire nyinshi y’imborera ndatera, rumaze gukura nkarugirira isuku ndwicira ku gihe mbese ngakurikiza amabwiriza y’imihingire ya kijyambere”.

Avuga ko kuva urwo rutoki, ahinga kuri hegitari imwe n’igice, rwatangira kwera rumwinjiriza amafaranga menshi bityo akabasha kubona icyo yakenera cyose mu rugo.

Ati “Mu kwezi uru rutoki runyinjiriza ibihumbi bitari hasi ya magana atanu, bityo nkabasha kwishyurira amashuri abana, nkababonera ibibatunga n’ibyo bambara ndetse nkabasha no kwita ku mirima kuko n’abakozi mbahemba ku yo ninjiza”.

Akomeza avuga ko mbere yezaga kamaramasenge ipima ibiro 15 none ubu ngo yeza iziri hagati y’ibiro 60 na 70, igiciro kuri imwe kiri hagati y’ibihumbi birindwi n’icumi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Akimana Tebuka Faustin, avuga ko iri murikabikorwa rigamije kwerekana ubushobozi bw’umuturage.

Agira ati “Bigaragaza ko umuhinzi yegerewe akigishwa agera ku bintu bikomeye kuko nk’aba bahinga urutoki usanga baravuye ku gitoki cy’ibiro 15 none ubu bakaba beza igipima ibiro 100. Iyi ni intambwe ikomeye itagomba gusubira inyuma”.

Abahinzi b’urutoki muri rusange bagaragaza ikibazo cy’imbuto nke kandi bifuza kwagura imishinga yabo cyane ko bigaragara ko rubereranye n’ubutaka bwaho.

Kuri iki kibazo, Akimana avuga ko kizakemuka bidatinze kuko ngo batangiye gahunda yo kongera abatubuzi b’imbuto zinyuranye harimo n’urutoki ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi RAB, bikazatuma zigera ku bazikeneye bose bitabagoye.

Iri murikabikorwa ryasojwe no guhemba abahinzi borozi bagaragaje ubuhanga butanga umusaruro utubutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho mujye mushiraho amafoto y’intsina kugirango tubashe kuzitanduka kureba igitoki ntibihagije hari kamaramasenge twita inyarwanda hakaba n’iza Lab. aha muravuga izihe? izi za Lab narazihinze nziburira isoko.

TURAHIMANA Joseph yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Madam Uracyeye pe! ubuhinzi bwarakuyobotse wagira ngo ufite imyaka 15.

KEDY yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

IBI NTAKO BISA RWOSE. BYAGOMBYE GUHA ABENSHI URUGERO, CYANE CYANE ABIRUKIRA MUBUCURUZI NTAMIKORO BAFITE: BAMWE NGO BAGIYE GUTWARA AMAGARE, ABANDI MUBUCURUZI BUDAFITE EPFO NA RUGURU, KANDI BAFITE AMASAMBU YAKWERA BAYITAYEHO.
NTABWO BISABA KO UMUNTU AGIRA ISAMBU NINI KUGIRANGO WEZE IBYAGUTUNGA, ICYANGOMBWA NI UKUMENYA :GUFUMBIRA ISAMBU,GUTERA IBYO UBONA KOKO BIJYANYE N’UBUTAKA BWAWE.

kabonera yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

IBIHUMBI 500 ??? IBI NIBURA BYAKWEMEZWA NA AUDITORS

Kk yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Mujye muduha adress zabo tubavaneho inama ariko

Kojo yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka