Kwibutswa ububi bwa Sida bituma barushaho kuyirinda

Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko kongera kwegerwa bakibutswa ububi bwa Sida bibatera kurushaho kuyirinda.

Babitangaje ku wa 13 Ukwakira 2015 ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubuzima, RBC, cyabasuye mu kubakangurira kwirinda agako gatera Sida.

Urubyiruko ni rwo rwari rwinshi mu baje kumva inyigisho ku cyorezo cya Sida.
Urubyiruko ni rwo rwari rwinshi mu baje kumva inyigisho ku cyorezo cya Sida.

Hakizimana Emmanuel, wiga mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kivumu agira ati “Nubwo atari ubwa mbere tuba twumvise ububi bwa Sida ariko iyo tubonye ubundi bukangurambaga turushaho kwitonda ndetse tugafata n’ingamba zadufasha kwirinda agakoko gatera Sida.”

Naho umugore w’imyaka 40, na we wari waje kumva impanuro za RBC, yagize ati “Iyo haje abantu nk’aba bakangurira abantu kwirinda Sida yaba urubyiruko rurushaho guhabwa ubundi bumenyi ariko natwe abakuze biradufasha aho ujya kwipimisha wasanga urwaye ukamenya uko witwara wasanga utarwaye ukarushaho kwitwararika.”

Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , Dr Rwema Jean Olivier, yavuze ko kuza kongera kwibutsa abatuye mu Karere ka Rutsiro kurwanya no kwirinda icyerezo cya Sida ari mu rwego rw’ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kumenya ububi bwa Sida.

Ati “Twaje aha kongera gufasha abaturage kugira ubumenyi bwimbitse ku bubi bwa Sida no kumenya uko bayirinda bityo ku buryo Sida yarushaho kugabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, yavuze ko akarere gakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage mu kwirinda kwandura Sida ku buryo ngo bizera kugabanya igipimo cy’ubwandu bushya.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima na RBC bugaragaza ko kuva mu myaka 10 ishize abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida babarirwa muri 3% mu gihe abicuruza bafite ubwansu bagera muri 41%.
.
Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Ko Twirinda Virus Itera Sida Twegereza Urubyiruko Udukingirizo

Nshimiyimana Fabien yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka