Abagabo barakangurirwa gufatanya n’abagore mu kuboneza urubyaro

Abagabo bo mu Karere ka Gatsibo, barasabwa kudatererana abo bashakanye mu kuboneza urubyaro bitabira gahunda yo kwifungisha ku bagabo.

Bamwe mu bagabo bo muri ako karere usanga bagifite imyumvire n’ubwitabire mu kuboneza bikiri hasi, bakavuga ko biterwa n’uko batarasobanukirwa n’iyi gahunda ndetse n’icyo ifasha ku muryango, kandi abagore babo baramaze kuyitabira.

Muri Gatsibo abenshi mu baturage ngo ntibakozwa ibyo kuboneza imbyaro ku bagabo bifungisha burundu.
Muri Gatsibo abenshi mu baturage ngo ntibakozwa ibyo kuboneza imbyaro ku bagabo bifungisha burundu.

Uwitwa Ngarambe Valens, utuye mu Murenge wa Kabarore, arubatse afite abana batanu, ni umwe mu bataritabira gahunda yo kwifungisha, ubwo twamusangaga ku Kigo nderabuzima cya Kabarore, yadutangarije ko kuba ataritabira iyi gahunda, ari uko atarabyumva neza kandi ikindi ngo umugore we asanzwe aboneza urubyaro.

Yagize ati “Ndabyumva ko hari uburyo bwo kwifungisa ku bagabo, ariko ikibazo ni uko ntarabijijukirwa neza, ikindi kandi uretse nanjye njyenyine abagabo benshi bazi ko baba bafunzwe burundu, ugasanga rero bihangayikishije.”

Bamwe mu bagore bo muri ako karere, bemeza ko abagabo babo baramutse babafashije mu kuboneza urubyaro ngo byabaruhura, ibi bakabishingira ko uburyo butandukanye bakoresha hari igihe bubagwa nabi.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari abagore badakozwa ibyo kubabwira kwifungisha ku bagabo babo, bavuga ko baba bafunze burundu kandi hari igihe bazifuza kongera kubyara, nk’uko byemezwa na Bigirimana Antony, Umuyozozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarore.

Bigirimana agira ati “Ni byo koko muri aka karere uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ubwitabire buracyari hasi, gusa hari n’abagore baba batifuza ko abagabo babo bifungisha. Ni ugukomeza gukora ubukangurambaa kuko kwigisa ari uguhozaho.”

Serivisi zo kuboneza urubyaro ku bagabo kimwe no ku bagore, zitangirwa ku bigo nderabuzima byose bibarizwa mu Karere ka Gatsibo ndetse n’ibitaro.

Uretse uburyo bwari busanzwe bwo gukoreshwa agakikirizo ku bagabo, kugeza ubu abagabo bamaze kwitabira kwifungisha bamaze kugera kuri 410 mu karere kose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka