Abanyarwanda bujuje ibisabwa barakangurirwa gutanga amaraso

Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso gikomeje kwegera abaturage kibakangurira gutanga amaraso, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2015 kikaba cyasuye Akarere ka Kirehe.

Ni muri gahunda yo gusaba abaturage gutanga amaraso kuko muri Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bigaragara ko mu Rwanda umubare w’abatanga amaraso uri hasi.

Abaturage bari benshi baje kumva akamaro ko gutanga amaraso.
Abaturage bari benshi baje kumva akamaro ko gutanga amaraso.

Mukamazimpaka Alexie ushinzwe ubukangurambaga muri icyo kigo avuga ko raporo ya OMS ivuga ko abaturage 10/1000 ari bo bakagombye gutanga amaraso kugira ngo agere ku bayakeneye bose mu gihe mu Rwanda abayatanga ari 6/1000.

Abaturage ba Kirehe baganiriye na Kigalitoday bavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa gikwiye kuranga buri wese ufite ubuzima.

Bifashishije n'abahanzi kugira ngo abaturage barusheho kubyumva neza no kubikunda.
Bifashishije n’abahanzi kugira ngo abaturage barusheho kubyumva neza no kubikunda.

Niyibizi Bernard, usanzwe atanga amaraso, avuga ko biri mu nshingano ze gutanga ubuzima ku babukeneye. Ati “Ngeze ku nshuro ya 16 kandi nta ngaruka byangizeho ngasanga ari inshingano zanjye gutanga ubuzima ku babukeneye. nNdasaba buri wese kugira urukundo agafasha abarwayi atanga amaraso”.

Mukankubito Consolée, we ati “Narabyaye amaraso anshiramo bangejeje mu bitaro barayanyongerera nari nihebye none meze neza. Gutanga amaraso ntako bisa nanjye numva nayatanga ni uko ibiro mfite bitabinyemerera, iyo ntagira abo bagiranaza mba ndi hano hasi mu gitaka”.

Muri ubu bukangurambaga hari abahanzi batandukanye.
Muri ubu bukangurambaga hari abahanzi batandukanye.

Cyakora, Moïse Tuyishimire, Umukozi wo mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso avuga ko kuba batageza ku mubare wa OMS bitaratera ibibazo.

Tuyishimire akomeza avuga ko umurwayi wese muganga yemeje ko akeneye amaraso, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ayahabwa.

Avuga kandi ko nubwo bataragera ku bipimo bya OMS ngo umubare w’abayatanga ugenda uzamuka ku buryo ngo bafite icyizere ko bazakigeraho vuba.

Yavuze ko bahisemo kuza i Kirehe kuko hari gahunda yo gutanga amaraso tariki 6 Ukwakira 2015 bakaba bakomeze kwifashisha abahanzi mu kumenyekanisha icyo gikorwa.

Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe ko gutanga amaraso ari ubutwari kandi ko ari ugutanga ubuzima.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe ko gutanga amaraso ari ubutwari kandi ko ari ugutanga ubuzima.

Abemerewe gutanga amaraso ni ukuva ku myaka 18 kuzera kuri 60 byibura bujuje ibiro 50 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Muri ubu bukangurambaga, Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kifashishije abahanzi batandukanye barimo n’itsinda rya Dream Boyz. Ubukangurambaga nk’ubu bwaranabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku wa 29 Nzeri 2015 ndetse ngo bakaba bazanabukorera no mu zindi ntara zigize u Rwanda.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka