Inzobere z’abaganga zirabaga abarwayi b’ishaza 200 mu cyumweru

Abaganga bo muri Espagne bari mu bitaro bya Ruhengeri aho batangiye kubaga abarwayi bafite indwara izwi nk’ishaza ifata mu maso.

Izi nzobere ziturutse mu kigega cyo muriEspagne, Barraquer Foundation gifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima barateganya kubaga abarwayi b’ishaza 200 no gusuzuma abagera ku gihumbi mu cyumweru kimwe, nk’uko bitangazwa na Dr. Elena Barraquer uyoboye iri tsinda.

Dr.Elina Barraquer n'undi muganga bavura umurwayi indwara y'ishaza.
Dr.Elina Barraquer n’undi muganga bavura umurwayi indwara y’ishaza.

Yagize ati “Intego yacu ni kurandura ubuhumbyi buterwa n’indwara y’ishaza kuko ni imwe mu mpamvu nyamukuru itera ubuhumbyi ku isi. Kandi ni ikintu ushobora gukemura ku buryo bworoshye duhinduye imibereho y’abantu.”

Izo nzobere z’abaganga zivuga ko imibirire mibi n’urumuri rw’izuba biri mu bikurura imburagihe indwara y’ishaza. Gusa Barraquer agasobanura ko uburyo bwo kuyivura ni ukuribaga, igikorwa gifata gusa iminota 20.

Dr. David Muhire ushinzwe ishami ry’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri avuga ko gusuzuma no kubaga indwara y’ishaza ari iby’igiciro ku Banyarwanda bafite icyo kibazo, kuko bikorwa n’inzobere. Akangurira abafite icyo kibazo kwitabira izo serivisi zitangirwa ubuntu.

Emmanuel Dusabe, umwe mu bategereje kubagwa indwara y’ishaza, yashimye iyo serivisi y’ubuvuzi agiye guhabwa, avuga ko afite icyizere cyo kongera kubona nyuma y’igihe kirekire yarahumye kubera indwara y’ishaza.

Veronique Uburiyemube wagize amahirwe yo kongera kubona nyuma yo kubagwa, ati “Nahumye nkiri umwana, kumbaga byaramfashije cyane kuko mbere sinabonaga nyogokuru ndetse na sogokuru ariko ubu ndababona, ntora imyaka ndetse nkanahinga.”

Ikigega “Barraquer” cyashinzwe mu 2003 mu rwego rwo gutanga umusanzu mu buvuzi bw’amaso ku isi hose. Iyi ni inshuro ya kabiri ubu buvuzi bugejejwe ku barwayi b’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri.

Imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (WHO) yerekana ko miliyoni 40 z’abantu bugarijwe n’ubuhumbyi budakira, 48% by’ubwo buhumbyi byatewe n’indwara y’ishaza.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndashimira cyane aba baganga kubw’igikorwa kiza cyo kuvura aba barwayi. ariko tukaba dusaba niba bishobotse baguma mu Rwanda bakahakorere burundu.

sylivia mutoni yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

iyi foundation yarakoze kuza kudufasha kuvura abafite ikibazo cy’ishaza

muhire yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

niturwanye ubuhumyi tujya kwivuza kuraba baganga imana yatwohereje

jay pi yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

ishaza rireze mu banyarwanda nikigaragaza imirire mibi no kurya indyo zidahagije, nitwihaze mubiribwa iyi ndwara izagabanyuka igereho inashire burundu

kalimba yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka