N’ubwo ibihembo abazahiga abandi bazahabwa bitaramenyekana, ariko iri higanwa rirareba abayobozi bose mu gihugu kuva ku rwego rw’utugali kugera ku rwego rw’umurenge.
RSSB iri kuzenguruka mu turere twose tw’igihugu muri gahunda y’ukwezi bise ukwa Mitiweli mu gihe cy’amezi atatu, imenyekanisha iki gikorwa, nk’uko Ntigurirwa Deogratias ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango batanze imisanzu ya Mitiweli muri (RSSB) yabitangarije mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukwakira 2015.
Yagize ati “Nk’abantu babana n’abaturage turabasaba kwegera abaturage ururgo ku rundi babakangurira gutanga imisanzu ya Mitiweli kandi twashyizeho n’igihembo cy’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu mu gushishikariza abaturage mu gutanga imisanzu ya Mitiweli.”
Uwera Vestine uyobora akagari ka Nkira mu murenge wa Boneza, yavuze ko iki iryo higanwa rizatuma abayobozi b’utugali bakora cyane, akizera ko ubukangurambaga buziyongera.
Ati “kuva hashyizweho igihembo tugiye gukora cyane twegere abaturage tubakangurire gutanga mitiweli.”
Marcel Tuyishimire umuyobozi w’akagari ka Murambi mu murenge wa Musasa, ibi bihmebo bizatuma barushaho kugira umurava n’’ubwo bari basanzwe babikora.
Ati “N’ubwo dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage mu gutanga Mitiweli ariko iyo havuzwe igihembo ahantu hose abantu barakanguka ndizera ko tuzarushaho kubukora.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirabagurinzira Jaqueline, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bukomeza kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage, kugirango bitabire gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kandi bagakomeza kubaba hafi.
Ubwitabire mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rutsiro bugeze kuri 35% ku biyishyurira, mu gihe abishyurirwa na Leta bageze kuri 26%.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose nibabahembe kuko ugize neza arahembwa kandi ibi bitera courage nabandi bakangurambaga bityo intego biyemeje bakayigeraho nkuko bikwiye.
Nibyo rwose nibabahembe kuko ugize neza arahembwa kandi ibi bitera courage nabandi bakangurambaga bityo intego biyemeje bakayigeraho nkuko bikwiye.