Runda: Abantu 500 bakeneye ubufasha bwa mituweri

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi buratangaza ko hari abantu 500 badafite ubushobozi bwo kwibonera umusanzu wa Mituweri.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari gukorwa ubukangurambaga mu baturage bwo kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, atangaza ko muri uyu murenge hari abaturage 500 badafite uburyo bwo kubona amafaranga yo kwishyura umusanzu.

500 ngo muri Runda ya Kamonyi ngo bakeneye gufashwa kubona mutuweri
500 ngo muri Runda ya Kamonyi ngo bakeneye gufashwa kubona mutuweri

Abo bantu ngo babarirwa mu cyiciro cy’abagomba kwirihira kuko abari ku rutonde rw’abatishoboye barihirirwa na Minisiteri y’ubuzima ari abaturage ibihumbi 8 mu bihumbi 31 batuye uyu murenge.

Nubwo habayeho kuvugurura ibyiciro abaturage bari bamaze imyaka ibiri babarurirwamo, uburyo byakozwemo byanenzwe n’abaturage biba ngombwa ko bisubirwamo; bituma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza hongera gukoreshwa ibyo abaturage bari basanzwemo kandi na byo harimo abavugaga ko barengana.

Umusaza witwa Safari, avuga ko atishoboye kuko afite ubumuga budatuma abasha gukora. Ngo yashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko abajije mituweri y’abatishoboye abwirwa ko imashini yamusimbutse.

Ati “Umwaka ushize navuzwaga n’abagira neza. Ubu bambwiye ko bambaruye mu bantu 70 bo mu mudugudu bazafashwa kubona mituweri”.

Uretse 500 byagaragaye ko badafite ubushobozi, umurenge utangaza ko n’abandi baturage bakiri hasi mu bwitabire kuko abagera kuri 52% ari bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza; mu gihe akarere kari ku kigereranyo cya 54%.

Mu mpamvu zitera ubwitabire buke, harimo imyumvire iri hasi ya bamwe mu baturage bitwaza ubukene. Depite Nyabyenda Damien arabasaba kubwirengagiza bakigomwa umusanzu kuko iyo barwaye bivuza kuri menshi.

Ati “Utinyuka ute kujya mu kabari ugasoma icupa, utaratanga mituweri. Buriya gusoma icupa nta Mituweri ni nko gusoma urupfu kuko ushobora gusinda ugakora impanuka”.

Indi mbogamizi ituma umubare w’ubwitabire uba muto, ni abaturage bahitamo kwishyurira Mituweri mu Mujyi wa Kigali, badashaka kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gihara bahamya ko kukigeraho bihenze kurusha kujya i Kigali.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka