Gahunda y’iminsi 1000 yatumye bamenya akamaro ko konsa

Bamwe mu babyeyi batangaza ko ubukangurambaga bwo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 bwatumye bamenya akamaro ko konsa.

Kuwa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo Konsa, aho mu karere ka Kamonyi ababyeyi bafite abana bato bakanguriwe gufata umwanya bakabonsa ku buryo intungamubiri zose zo mu ibere abana bazifataho.

Mu bukangurambaga bw'iminsi 1000 yahamenyeye akamaro ko konsa.
Mu bukangurambaga bw’iminsi 1000 yahamenyeye akamaro ko konsa.

Iki gikorwa cyaje cyunganira indi gahunda ya leta isanzwe izwi yo gukangurira ababyeyi kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000.

Abitabiriye ibirori by’umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “konsa no gukora”, bavuga ko bahungukiye ubumenyi mu konsa kuko mbere babikoraga nta gahunda babihaye.

Nyakubyara Mediatrice, ufite abana babiri, avuga ko mbere hariho ikibazo cy’abana bakura nabi bitewe n’ubumenyi buke bw’ababyeyi ba bo mu kubitaho.

Agira ati “Mbere wasangaga abana bamwe baragwingiye cyangwa barwaragurika, ariko ubu byaragabanutse kuko tubonkereza igihe kandi bakuzuza amezi atandatu tugatangira kubaha imfashabere tutaretse gukomeza kubonsa.”

abagore bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa.
abagore bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa.

Uwingabire Jacqueline, ahamya ko ubukangurambaga ku konsa bwakuyeho ibihuha byabuzaga ababyeyi konsa umwana wagize imyaka ibiri cyangwa uwacukiranye, bivuga ko amashereka aba yarabaye mabi ku buryo ntacyo yamarira umwana.

Gafurumba Felix, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kamonyi , atangaza ko gahunda y’iminsi 1000 yashyizweho nyuma yo kubona ko abenshi mu bana bakiri bato bagira ikibazo cyo gukura nabi kubera imirire mibi, kandi bikagaragara mu ngo zikennye n’izifite.

Ati “Wasangaga ababyeyi batonsa abana , ahubwo bakabata bakajya mu kazi, ntibumve akamaro ko konsa bigatuma batabonsa igihe gihagije”.

Avuga ko iyi ghaunda itaratangira muri aka karere hagaragaraga umubare munini w’abana bafite ikibazo cyo kugwingira, ariko ubu waragabanutse.

Imibare y’umuryango ADRA Rwanda umaze umwaka ukorera mu karere ka Kamonyi, igaragaza ko mu gihe bahamaze batangiye babarura abana bafite imirire mibi 1200, ariko ubu hasigaye abana 157.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka