Rwamagana: Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza ryateje imbere serivise z’ubuvuzi

Urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Rwamagana rurishimira intambwe yatewe mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, biturutse ku bwiyongere bw’abaforomo n’ababyaza b’umwuga.

Muri aka karere, inzego z’ubuvuzi zivuga ko ukwiyongera kw’abaforomo n’ababyaza babigize umwuga, basohoka mu mashuri makuru y’Ubuforomo n’Ububyaza, kwateje imbere serivise z’ubuvuzi by’umwihariko mu guhangana n’ikibazo cy’ingutu cy’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’impinja zipfa zivuka.

Iyi ntambwe ngo igaragarira mu bwiyongere bw’abagore babyarira kwa muganga muri aka karere, aho bavuye kuri 60% muri 2012 none bakaba barenga 92% muri 2015.

Abaforomo n'ababyaza baragije, bararahirira kutazatandukira ku inshingano zabo
Abaforomo n’ababyaza baragije, bararahirira kutazatandukira ku inshingano zabo

Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana rimaze gushyira mu mwuga ibyiciro bibiri by’abaforomo n’ababyaza barirangijemo. Aba baforomo n’ababyaza kimwe n’ab’ahandi mu gihugu, bafasha u Rwanda muri gahunda rufite yo guteza imbere serivise z’ubuvuzi, by’umwihariko habungabungwa ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Intego u Rwanda rufite yo kugeza muri 2017 ni uko abagore batwite bagera kuri 95% bazaba babyarira kwa muganga kugira ngo hirindwe ibyago byo kubura ubuzima ku babyeyi cyangwa abana bavuka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Mukeshimana Madeleine, avuga ko amashuri makuru y’Abaforomo n’ababyaza yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi kuko abanyeshuri bayasohokamo bafite ubumenyi butanga icyizere no mu baturage.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana, Soeur Epiphanie Mukabaranga, avuga ko iri shuri ryunganira ibigo nderabuzima byo muri aka karere bitaragira abakozi bahagije ngo kuko iyo abanyeshuri bagiye mu imenyerezwamwuga bongera imbaraga zikomeye kuri ibyo bigo.

Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana rimaze gutanga impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ku byiciro bibiri byarirangijemo.

Nubwo intambwe ikiri ndende mu kugira abaforomo n’ababyaza bahagije mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda, iri shuri n’andi nka ryo arashimirwa uruhare rukomeye agira mu kurera no gutanga abaforomo n’ababyaza babigize umwuga kandi bafite ubumenyi bwuzuye ireme ryo kwita ku buzima bw’abantu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuba dufite abahanga mu ngeri zitandukanye bizadufasha noneho aba babavuzi baziye igihe

niyonsaba yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka