Ikibazo cy’ububiko bw’imiti butujuje ubuziranenge cyatangiye gukemuka

Ministeri y’ubuzima(MINISANTE) yatashye ububiko bw’imiti bushya ngo bugiye gufasha gukemura 16% by’ikibazo cy’ibura ry’ububiko bw’imiti bwijuje ubuziranenge.

Ku wa 01 Ukwakira 2015, Ministeri y’ubuzima itaha ku mugaragaro ubu bubiko bwubatswe ku nkunga y’Abanyamerika, yashimye ko bwujuje ibyangombwa biri ku rwego mpuzamahanga mu kubika imiti.

Minisitiri w'ubuzima na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda batashye ububiko bw'imiti
Minisitiri w’ubuzima na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda batashye ububiko bw’imiti

Ubu bubiko bw’imiti bushya bwubatswe ku Kacyiru, bukaba bwaratwaye Miliyari 1,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Niyigena John Wilson, Umuyobozi w’ibikorwa by’ububiko bw’imiti mu gihugu yagize ati ”Ntabwo twavuga ko ikibazo cy’ububiko bw’imiti gikemutse cyose, ariko byibuze 16% byacyo birakemutse kuko twakodeshaga aho kubika imiti henshi hatujuje ubuziranenge”.

Asobanura uko ububiko bw’imiti bugomba kuba bumeze, ari nako ubwatashywe bumeze, Niyigena yavuze ko buba bufite ibikoresho bihagije nk’imashini ziterura imiti, hamwe n’uburyo bwo gucunga umutekano w’inyubako zirimo imiti.

Imbere mu bubiko bw'imiti bushya ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika
Imbere mu bubiko bw’imiti bushya ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika

Ububiko bw’imiti bwujuje ubuziranenge kandi ngo bugomba kugira uburyo bwo kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje, kugira ahantu hihariye hakonjesherezwa imiti imwe n’imwe, ndetse n’inzogera itabaza igihe mu nyubako haba habayemo ikibazo.

Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yashimiye iyi nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika y’ububiko bw’imiti. Dr Binagwaho yavuze ko ubu bubiko bufite ikoranabuhanga rihambaye mu kurinda imiti kwangirika kandi ngo nta n’umuntu ushobora kwiba imiti kubera ibyuma bifata amashusho birimo.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barcks Ruggles yashimiye uburyo u Rwanda rwakoresheje inkunga yatanzwe n’igihugu cye mu bikorwa biteza imbere ubuzima.

Yavuze ko kuva mu myaka 10 ishize Leta zunze ubumwe za Amerika zatanze miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurwanya SIDA, aho kuri ubu ngo Abanyarwanda barenga ibihumbi 140 bafata imiti igabanya ubukana bwayo mu buryo buhoraho.

Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu mushinga wa USAID, zifasha muri gahunda zirimo kurwana SIDA, Malaria no kuboneza urubyaro.

Ububiko zafashije kubaka ahanini ari ubw’imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka