Igikoni cy’umudugudu cyagabanyije umubare w’abana bafite imirire mibi

Gahunda y’igikoni cy’umudugudu yazanye iminduka mu mikurire y’abana,, aho abasaga 1200 barangwagaho imirire mibi mu 2014, hasigaye gusa 157 muri 2015 .

Muri kanama 2014, ubwo umushinga witwa ku mirire y’abana bafite munsi y’imyaka itanu, ukorera muri ADRA Rwanda watangiraga gukorera mu karere ka Kamonyi, wasanze ikibazo cy’abana bagaragarwaho imirire mibi ari ingorabahizi.

Ibiryo batekera mu gikoni cy'umudugudu biba bigizwe n'indyo yuzuye.
Ibiryo batekera mu gikoni cy’umudugudu biba bigizwe n’indyo yuzuye.

Angela Akayesu , ukurikirana umushinga atangaza ko bashyize ingufu mu gukangurira ababyeyi kwitabira igikoni cy’umudugudu; bahindura imyumvire y’ababyeyi ku buryo nyuma y’umwaka abana bagifite ibibazo by’imikurire basigaye ari 157.

Uwingabire Bernadette, witabira igikoni cy’umudugudu wa Nyakabungo, mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, ahamya ko mu gikoni cy’umudugudu yahungukiye ubumenyi bwo guteka indyo yuzuye kuko yasobanukiwe ibiryo bifitiye akamaro umwaka.

Agira ati “Mbere ntago nari inzi gutegura amafunguro afitiye akamaro ubuzima bw’umwana kuko nashoboraga guteka indyo imwe nkagaburira umwana.

Batekera hamwe ibiryo byo kugaburira abana.
Batekera hamwe ibiryo byo kugaburira abana.

Ariko ubu batwigisha uko tuvanga ibinyamafufu, ibinyampeke, ibinyamisogwe n’imboga kandi tukabigaburira umwana bifite isuku.”

Mu gikoni cy’umudugudu ababyeyi bigishwa guteka n’umukozi w’ikigo nderabuzima ushinzwe imibereho myiza afatanyije n’abajyanama b’ubuzima; bakabasobanurira buri kiribwa n’intungamubiri zikigize n’icyo zimarira ukiriye .

Uko batekeye muri iki gikoni, bikaba ari icyitegererezo cy’uko bagomba gutegura amafunguro y’abana bageze mu ngo za bo.

Gafurumba Felix, umukozi ushinzwe ubuzima mu karere uvuga ko buri wese azana ibiryo afite maze bakabihuriza hamwe , bagakusanya n’amafaranga y’u Rwanda 200 abunganira mu kugura ibyo batazanye.

Ibikoni by’imidugudu bimaze gukorwa ni 252 muri 317, igomba kwitabwaho na ADRA Rwanda.

N’ubwo umushinga wo kwita ku mirire y’abana uzarangirana n’umwaka wa 2016; hari icyizere ko ubuyobozi bw’ibanze buzakomeza kubikurikirana kuko ngo n’ubusanzwe umushinga waje gushyigikira gahunda za Leta.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka