Mituweli ibereyemo CHUB umwenda wa Miliyari n’igice

Huye havugwa umwenda Mituweli irimo amavuriro, ibitaro bikuru bya kaminuza bya Butare CHUB byo ngo ibifitiwe umwenda ukabakaba Miliyari imwe n’igice.

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), uyu mwenda ni uw’ibirarane byo mu mwaka wa 2012 ndetse n’ibirarane byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2014-2015).

Ibitaro bya CHUB
Ibitaro bya CHUB

N’ubwo kugeza ubu ibi bitaro bitarananirwa guhemba abakozi babyo nk’uko byagendekeye ibitaro bya Kabutare, nabyo biri mu mujyi wa Butare, na byo ngo bisigaye bibona imishahara bigoranye.

Dr. Sendegeya ati “N’ubwo nta kwezi kurarenga tudahembye abakozi, biragorana kuko nta mafaranga ahagije, ariko nibura imishahara yo turayitanga.”

Indi ngaruka y’uyu mwenda utari mutoya, ni uko Farumasi ya CHUB itakigira imiti ihagije, ku buryo abahivuza akenshi bajya gushakira imiti mu mafarumasi yo hanze. Birumvikana ko abivuriza kuri Mituweli, b’abakene bo hari igihe bibagora kuyibona.

Umukobwa urwarije umwana wa mukuru we muri CHUB wanze kuvuga izina rye ati “Imiti barayikwandikira, ukagenda ukayigura muri Farumasi nta kundi. Iyo uyafite urayigura, wayabura ukayireka.”

Kuri iki kibazo cy’ibura ry’imiti muri Farumasi ya CHUB, Dr. Sendegeya avuga ko na none nta wavuga ko badafite imiti na mba, kuko bagura iy’ibanze.

Ati “Tuvuge ko umuti wawuguze amafaranga 100 uteganya kuwugurisha 120, nyamara ukabonaho 12 yonyine yatanzwe n’umurwayi, naho 90% wagombaga kwishyurwa na serivisi ya Mituweli ntuyabone. Icyo gihe nusubira ku isoko uzagura mike, cyangwa ubwo bwoko ubureke.”

CHUB yakira abarwayi bivuriza kuri Mituweli bagera kuri 95%. Abagera kuri 5% basigaye ni abifashisha ubundi bwishingizi buboneka mu Rwanda, urugero nka RAMA, kandi bo kugeza ubu bishyura neza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka