Hari abahitamo kwivuza magendu kuko nta vuriro ribegereye

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bivuza magendu ntibanishyure mituweli kuko bategereye ivuriro.

Aba baturage batuye mu Kagali ka Rutungo gakora ku mugezi w’Akagera, bakora urugendo rw’ibirometero 17 n’amaguru cyangwa bakishyura amafaranga ibihumbi bitanu bagana Ikigo Nderabuzima kitwa ko kibegereye cy Bugaragara.

Umudugudu wa Gakagati ya mbere bamwe ubamo abaturage bagorwa no kugera ku ivuriro.
Umudugudu wa Gakagati ya mbere bamwe ubamo abaturage bagorwa no kugera ku ivuriro.

Abatuye mu Mudugudu wa Cyamunyana bo bifashisha ingobyi bakageza umurwayi Gakagati aho ategera moto, mu gihe abatarembye ngo bahitagamo kwigurira imiti muri za farumasi.

Martha Mukangamije utuye muri uyu mudugudu avuga ko mbere batajya batanga umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi, kuko batabona ayo kwishyura ngo bagerekeho n’amatike yo kujya kuyivurizaho.

Agira ati “Urabona benshi ntitwayishyuraga. Kuko kujya kuyivurizaho bihenze kurusha kwigurira imiti muri Farumasi. Reba ibihumbi ibihumbi wongereho agera hafi ku 10. Birutwa no kugura imiti muri Farumasi.”

Musengayire Esther umujyanama w’ubuzima avuga ko mituweli yishyurwa na bacye kuko abayishyura batayandikisha kubera amafaranga y’urugendo.

Avuga ko bituma abatarayishyura bo babyihorera kuko n’uwayatanze ativuza kwa muganga ahubwo bose bahurira muri Farumasi.

Ati “Hari aho twajyaga kureba umubyeyi uri ku nda, wamusaba kumujyana kwa muganga akakubwira ko atishyuye mutuelle. Ni ikibazo rwose benshi ntayo bishyura. Uwo tutagezeho abyarira mu rugo.”

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, avuga ko hari abaturage bari bacitse ku kwivuza, harimo abari baragannye magendu batanishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ariko akongeraho ko ivuriro rito rya Gakagati, rimaze icyumweru kimwe ritangiye gukora, rizatuma benshi bongera kugana kwa muganga.

Ati “Hari abari batakivuza abandi bivuza muri gakondo. Ubwo habonetse ivuriro abaturage turabasaba gutanga mutuelle bose bivuze kuko ivuriro ryabonetse.”

Ku ikubitiro iri vuriro rikaba ritanga ubuvuzi bw’ibanze ariko guhera mu kwezi kwa mbere umwaka utaha hakazashyiraho inzu y’ababyeyi.

Iri vuriro ryubatswe ku bufatanye n’intara ya Rhenanie Platinat binyuze muri kiriziya gatolika diyoseze ya Byumba kuri miliyoni 200Frw.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka