Nubwo inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zidahwema gukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya, bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Kayonza basa n’aho bakiri imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda kuko badakozwa ibyo gukumira no kurwanya SIDA.
Bamwe mu batuye agace ka Ndiza mu karere ka Muhanga ngo bafataga igikorwa cyo kwisiramuza nko guta umuco ndetse abakuze bavugaga ko hakwiye kwisiramuza abakiri bato nyamara ubu iyo myumvire ngo imaze guhinduka.
Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’umwana Agasaro Janvière wo mu karere ka Nyamasheke ufite uburwayi bwo kubyimba umutwe aho gukura bisanzwe, ubu yamaze kubagirwa mu bitaro bya Ruli byo mu karere ka Gakenke, umubyeyi we akaba afite icyizere ko azakira.
Umuryango ufasha abafite ubumuga Handicap International, uje gukorera mu turere 4 tw’Intara y’Iburengerazuba (Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Karongi) mu rwego rwo guhashya indwara y’igicuri mu baturage b’utu turere.
Umushinga utegamiye kuri Leta ukorana n’abafite ubumuga Handicap International urasaba Abanyarutsiro kubafasha gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga.
Mu gihe bajyaga bakora urugendo rwa 10km bagana ikigo nderabuzima cya Kayenzi, abaturage b’umurenge wa Karama bubakiwe ivuriro rito mu mudugudu wa Lyagashaza mu Kagari ka Bunyonga, kugira ngo baruhuke imvune bagiraga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kizuro, mu karere ka Gatsibo, buratangaza ko bufite ikibazo cy’imodoka zitabara imbabare zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara zikiri nkeya kuri ibi bitaro.
Bamwe mu baganga bafite amavuriro yunganira ibigo by’ubuzima mu mirenge itandukanye mu karere ka Gasabo bikorana n’umuryango One Family Health Center, bafunze imiryango bitewe n’uko batakibona amafaranga yo gukomeza ubuvuzi uyu muryango nterankunga wari warabemereye.
Umuryango mpuzamahanga Delgua watangije igikorwa cyo gutanga ibikoresho bisukura amazi neza n’amashyiga ya kijyambere agabanya imyotsi n’ibicanwa mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu rwego kubafasha gusukura amazi bagakoresha amazi meza ndetse no guteka vuba kandi (...)
Urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti (abafarumasiye) rwitwa National Pharmacy Council (NPC) hamwe na Ministeri y’ubuzima, baraburira abatari muri urwo rugaga n’abandi bose bakora mu by’imiti, nk’abayitanga batabyemerewe (bitwa rumashana), ko bashobora kubihanirwa mu gihe baba bagaragaye.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 80 utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yatangajwe ko yitabye Imana kuwa mbere tariki 15/09/2014 ariko abantu batunguwe ubwo kuri uyu wa kabiri bajyaga kumushyingura bagasanga umutima we utera.
Abantu 35 bakomoka mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi bari mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo kunywa ikigage gihumanye mu bukwe ku witwa Ugirimana Leonodas tariki 14/9/2014.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bafatanyije n’umuryango SKOLL wo muri Leta zunze Ubumwe zaAmerika, bakanguriye abaturage bo mu Karere ka Karongi kwirinda indwara zitandura n’indwara ya gapfura, kuko yo ngo ishobora kuvamo indwara y’umutima itavuwe neza hakiri kare.
Bamwe mu babyeyi bigeze kugira abana barwaye bwaki bo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko nta bwaki izongera kurangwa mu miryango yabo cyangwa iy’abaturanyi, kuko ngo basanze kurwaza iyi ndwara ari ubujiji bukabije.
Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya Finland, ngo bwagaragaje ko abantu basinzira mu gihe cy’amasaha arenga icyenda mu ijoro rimwe baba bafite ibyago byo kurwara kuruta abagira ibibazo byo kubura ibitotsi.
Umuryango wa Handicap International tariki 11/09/2014 watangije umushinga witwa “Dufatanye Project” mu karere ka Kayonza, uwo mushinga ukaba uzongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga kugira ngo barusheho kugira uruhare no kwibona mu bikorwa bibakorerwa.
Umuryango utegamiye kuri Leta Pro-Femme Twese Hamwe ugendeye ku bushakashatsi uherutse gukora, uratunga agatoki ibigo bya Isange One Stop Center kuba bitarashobora kunoza uburyo no kwakira vuba abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga ryibasira abagore ahanini.
Kuba imihanda itunganye itaragera hose mu mirenge igize akarere ka Ngororero, bituma hari abaturage batwara abarwayi kwa muganga bifashishije ingobyi gakondo mu gihe baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza kuburyo imodoka z’ibitaro n’amavuriro zabibafashamo bitabagoye.
Umubyeyi witwa Everiyana Nyiransengiyumva utuye mu kagari ka Curazo, Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe yabyaye abana batatu umukobwa n’abahungu babiri mu gitondo cya tariki 09 Nzeri 2014 mu bitaro bya Kirehe.
Abatuye akagali ka Mahango ho mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bakoresha abakozi bo mu ngo barasabwa gushyirisha abo bakozi mu bwisungane mu kwivuza kugirango birinde ingorane bahura nazo gihe barwaye badafite ubwisungane mu kwivuza.
Abenshi mu bakora akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi nta bwisungane mu kwivuza buzwi nka mitweli usanga bafite kandi bakora imirimo ishobora kubaviramo ingaruka, ibi biraba mu gihe buri muturarwanda amaze kugenda asobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.
Umwana witwa Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 7 y’amavuko yanyweye Kanyanga afite imyaka itatu ahita agira ubumuga bwo kutavuga no kugenda kandi mbere yari muzima.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko budashimishijwe n’ikigero cya 35% by’abamaze gutanga ubwishingizi bwo kwivuza (mituelle de santé) muri uyu mwaka, bukaba bwiyemeje kugeza ku gipimo cy’100% bitarenze uyu mwaka wa 2014.
Mu gihe abaturage b’umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru 21% aribo bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), bamwe mu baturage bavuga ko batinze kuyitanga kuko bari bategereje ko ibyiciro by’ubudehe bibanza kuvugururwa.
Itsinda ry’abaganga bo ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro ryatangiye gupima indwara ya Ebola ku Banyekongo baza muri ako karere kurema isoko rya Nkora mu murenge wa Kigeyo mu rwego rwo kwirinda ko Ebola yagaragaye muri Kongo yagera mu Rwanda.
Abatuye mu murenge wa Mata mu kagari ka Gorwe barashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabegereje ivuriro kuko ngo ryabagabanyirije urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza.
Mu gukumira inda zitateguwe, no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuri buri kigo nderabuzima cyose giherereye mu karere ka Gicumbi uhasanga icyumba cy’urubyiruko kiba kirimo umukozi ushinzwe kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.
Mu gihe ikoranabuhanga rishingiye kuri terefoni zigendanwa rikomeje gukwirakwira ku isi, abantu benshi ngo bakunze kuryama bafite terefoni zabo hafi kandi zaka kubera gahunda zitandukanye baba bashaka ko zibafasha mo, nko kwitaba, kubibutsa n’ibindi.
Itsinda ry’abantu batandatu baturutse mu bihugu bya Uganda na Mozambique bakorana n’umushinga BTC (Belgian Technical Cooperation) utera inkunga bimwe mu bikorwa bijyanye n’ubuzima mu Karere ka Gakenke by’umwihariko ku bitaro bya Nemba, bishimiye uburyo izo nkunga zikoreshwa banishimira imwe mu mikorere y’ibitaro hamwe (...)
Mukamukomezi Agnes na Karangwa Jean batuye mu mudugudu wa Byahi mu kagari ka Shara mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke barasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wabo w’amezi umunani ufite ikibazo kuko aho gukura nk’abandi bana agenda abyimba umutwe.