Mu Rwanda, 60% y’abafite virusi itera SIDA ni igitsina gore

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2012, bwerekanye ko 60% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda ari igitsina gore.

UNAIDS, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rirwanya SIDA ryakoze ubu bushakashatsi, rivuga ko haba mu mijyi haba mu cyaro, iki kinyuranyo gihari.

Iki kinyuranyo, ni kimwe mu byatumye, Urugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+), rutegura ibiganiro bigamije kwiga kuri icyo kibazo n’ingamba zafatwa.

Muneza, umwe mu baybozi ba RRP+ avuga ko bagiye kugabanya ubwiyongere bwa virus itera SIDA
Muneza, umwe mu baybozi ba RRP+ avuga ko bagiye kugabanya ubwiyongere bwa virus itera SIDA

Muneza Sylvie, umwe mu bayobozi ba RRP+, asobanura ko ibi biganiro bihuje urubyiruko rubana na virusi itera SIDA ruhagarariye abandi mu turere, bigamije kugabanya ubwiyongere bwa virusi itera SIDA mu Rwanda, cyane cyane mu rubyiruko.

Kurwanya virusi bizashingirwa ku buringanire bw’ibitsina byombi, ari nacyo kizafasha mu kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo mu kwandura virusi ya SIDA

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro, Ndorimana Aimé w’imyaka 25, avuga ko umuco uza ku isonga mu gutuma iriya mibare itandukana.

Agira ati "Kuva kera umukobwa yakundaga kuba ari iwabo, akora imirimo yo mu rugo ntabone umwanya wo kujya gushaka amafaranga nk’abahungu, bikamutera irari. Ibi bituma abagabo bamushukisha amafaranga bakamukoresha imibonano mpuzabitsina itateguwe akaba yanahandurira agakoko gatera SIDA."

Abahagarariye abandi barasabwa gushyira ingufu mu gushishikariza abandi kumenya guhakanira ababashuka no kwifata
Abahagarariye abandi barasabwa gushyira ingufu mu gushishikariza abandi kumenya guhakanira ababashuka no kwifata

Nadège wiga muri kaminuza, we avuga ko umugabo umwe ashobora kwanduza abakobwa benshi, cyane iyo bakorana imibonano idakingiye.

Agira ati "Umukobwa amara kuryamana n’umugabo, yamubonaho amafaranga menshi agahita amurangira mugeni we na we ngo ayamurye, undi nawe akarangira mugenzi we, bityo bityo, bikaba byatuma uwo mugabo yanduza abo bakobwa bose aryamanye nabo".

Izindi mpamvu zirimo kuba abakobwa batamenya amakuru y’ibibera hanze, gutanga ruswa y’igitsina mu gushaka akazi, gufatwa ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubukene.

Ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, agira inama abantu yo kwipimisha no gufata neza imiti ku barwaye mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka