Abayobozi barasabwa kurandura imirire mibi mu bana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa birwanya ubukene, bakarandura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ubushakashatsi bwa kane bwerekana uko imibereho y’ingo ihagaze (EICV4); bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 5 bo mu Ntara y’Iburasirazuba ari bamwe mu bacyugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Murangwa Yussuf, Guverineri Uwamariya Odette na Tumushime Francine, ushinzwe Amajyambere rusange n'Imibereho Myiza muri MINALOC.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yussuf, Guverineri Uwamariya Odette na Tumushime Francine, ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereho Myiza muri MINALOC.

Ubu bushakashatsi bwerekana uko imibereho ihagaze mu gihugu bwagaragaje ko 34.8% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Nubwo bigaragara ko hatewe intambwe, kuko mu bushakashatsi bwaherukaga, aba bana bari kuri 44%; ngo iyi mibare iracyateye inkeke.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibarurishamibare, Murangwa Yussuf, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, tariki 8 Ukwakira 2015, yavuze ko kugaragaza iyi mibare bifasha abayobozi kwisuzuma no kumenya ahakwiriye imbaraga kurusha ahandi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko iki kibazo kitari gikwiye kuba kikigaragara mu bibangamiye imibereho y’abatuye iyi ntara, mu gihe ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Abayobozi b'uturere n'ababungirije basabwa guhaguruka bakarwanya ikibazo cy'imirire mibi cyugarije abana.
Abayobozi b’uturere n’ababungirije basabwa guhaguruka bakarwanya ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.

Guverineri Uwamariya yemera ko hakiri ikibazo cyo guhuza umusaruro uboneka muri iyi ntara n’imibereho mibi ikigaragara kuri bamwe mu baturage bayo ariko akavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwita ku bibazo byihariye bigaragara mu miryango nk’iyo.

Uwibambe Consolée, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kayonza, avuga ko nyuma yo kugaragarizwa iyi mibare, bagiye kwibanda mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage bakibayeho nabi, by’umwihariko bakibanda kuri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurwanya ubukene.

Muri rusange, ubushakashatsi bwa “EICV4” bwagaragaje ko imibereho y’Abanyarwanda yazamutse mu bipimo bitandukanye, ariko ikibazo cy’imirire mibi mu bana, isuku nke ndetse n’ubuke bw’imirimo bigasaba imbaraga zirushijeho kuko nubwo byagabanutseho ugereranyije n’ubushakashatsi bwabanje, ngo haracyakenewe intambwe ikomeye kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ntara ni ikigega cy’igihugu bityo gikiwye kurandura imirire mibi kuko bahinga byinshi byanaherwaho birwanya iyo mirire idahwitse

Numa yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka