Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yatangije ku mugaragaro itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu mwaka w’amashuli wa 2013 baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza.
Ubuyobozi bw’amashuri mu karere ka Rubavu bwashyizeho gahunda zifasha abana mu kiruhuko aho kujya mu miryango bakabura icyo gukora bakazerera, abandi bakajya ku kiyaga cya Kivu bashobora gukora impanuka zo kugwa mu mazi.
Abasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bagera ku 1200 batangiye itorero ry’igihugu mu ishuri rya TTC Mbuga riherereye mu murenge wa Uwinkingi no mu ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe (ES Nyamagabe) ribarizwa mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Ubwo hatangizwaga ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru rya polisi riri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 28/11/2013, umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yemeje ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe cyane no guha buri muturage we ubushobozi bwo kwibeshaho neza no gutera imbere.
Abayobozi ba kaminuza imwe y’u Rwanda basuye ishami ryayo riri mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kureba uko iyi kaminuza yakwagurwa kuko aho bari baratijwe n’akarere ari hato cyane kandi hakaba harangirijwe n’umutingito.
Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arashishikariza urubyiruko rwo muri ako karere guharanira icyabateza imbere biga bashyizeho umwete, batava mu ishuri kuko aribo bazaragwa u Rwanda.
Ababyeyi bo mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye barishimira ko abana babo basigaye bitabira amashuri y’incuke kuko ubu yabegerejwe bityo bakaba batagifite impungenge z’uko abana babo bagira impanuka mu nzira cyangwa ngo babe baruha bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) igaragaza ko ireme ry’uburezi rigomba kuvugururwa kugira ngo abanyeshuri bajye basoza amasomo bashoboye guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, haba mu gihugu cyangwa mu ruhando mpuzamahanga.
Bitewe n’umutekano muke uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abarimu bigishaga mu karere ka Nyabihu baniga muri Congo, basabwe kureka kujyayo ku mpamvu z’umutekano wabo.
Ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza imyuga n’ubumenyingiro (WDA) gifatanyije n’abahanzi batandukanye bakoze igitaramo cyo gushishikariza Abanyarusizi kwitabira imyuga kuko ngo ubumenyi ngiro ariwo musemburo w’iterambere.
Bwa mbere mu mateka seminari into yitiriwe mutagatifu Kizito y’i Zaza yatangaje ko umwaka utaha wa 2014 izatangira kwakira abanyeshuri babishaka bavuye mu yandi mashuri barangije icyiciro rusange (Tronc-Commun).
Ishuri ry’ubumenyi ngiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) batangije igikorwa cyo gukangurira kwihangira imirimo rukava mu bushomeri.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari muri clubs zirengera ibidukikije bateye ibiti bisaga 200 ku nkengero z’umuhanda werekeza mu mujyi wa Karongi. Igikorwa bafashijwemo n’umuryango “Inshuti z’Ibidukikije Amis de la Nature (ANA).
Abanyeshuri bagera kuri 200 basoje amasomo banahabwa impamyabumenyi z’amezi atandatu bamaze bahugurwa ibijyanye no gutunganya umubiri no gutunganya imisatsi mu ishuri ry’imyuga rya Universal Beauty Academy (UBA) riherereye mu mujyi wa Kigali.
U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku matariki ya 14-15/11/2013 i Kigali izaba yiga ku buryo ibihugu 27 birimo n’u Rwanda byakwihuriza hamwe kugira ngo bijye bihana amakuru agezweho mu burezi hagamijwe kuzamura ireme no guteza imbere inyigisho.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iratangaza ko gufasha abakiri bato gukurikira amasomo abereye n’ubushobozi bwabo bikiri hasi mu Rwanda. Ariko ikemeza ko hari gahunda igiye gutangira izajya ifasha buri munyeshuri gusobanukirwa n’ubushobozi bwe akiri mu mashuri yo hasi.
Ishuli rikuru ry’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba, IPRC EAST ryatashye ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byaguzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cya Koreya gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga KOICA.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza arahamagarira abafite inshingano za kiyobozi mu byiciro byose kuba maso kandi bagakora cyane bagamije iterambere ry’abo bayoboye kuko kuri we ngo iyo umuyobozi asinziriye gato, abo ayoboye bose ntibashobora kugira aho bagera, ndetse ngo ahubwo bo barasinzira bakagona.
Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, arasaba abayobozi b’amashuri makuru kutihutira kugwiza umubare w’abanyeshuri gusa, ahubwo bagashishikazwa no gutanga ubumenyi busubiza ibibazo, bunafasha abayarangiza kwihangira imirimo.
Tuyisenge Theonime w’imyaka 19 y’amavuko ntarimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora impanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka tariki 04/11/2013.
Abanyehuri biga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa riherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, barasaba ubuyobozi bw’icyo kigo kujya bagaburirwa mu kigo kuko ngo gutaha bibaviramo kudatsinda neza mu ishuri.
Umwarimu witwa CITO Sylvestre yafatiwe muri Local ya 16 mu kigo cy’ibizamini cya Lycée ya Nyanza mu karere ka Nyanza akekwaho gukopeza umunyeshuli mu kizamini cya Leta cy’isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship).
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barizeza ko ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bizaba byuzuye mbere ya Mutarama umwaka utaha nibaramuka babonye ibikoresho byose ku gihe.
Abarimu batanu bigisha bigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, bafungiye kuri station ya Polisi y’aka karere bakurukiranyweho gukopeza abanyeshuri ikizami cy’ubugenge (Physics).
Nyuma y’amezi 4 umushinga Imbuto Foundation utangije gahunda ya “mubyeyi terintambwe Initiative” igamije guca ikibazo cy’abana bata amashuri, ubu uwo mushinga urimo kuganira n’ababyeyi ku mpamvu zitera abana guta ishuri no kuzikumira.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2013, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, yavuze ko impinduka ziri muri ibi bizamini zizateza imbere uburezi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga kuri uyu wa gatatu tariki 30/10/2013 yatangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku ishuri ASPEJ Muhazi mu karere ka Rwamagana ahari gukorera abanyeshuri 396 basoje amasomo mu myuga-ngiro (TVET).
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yishimiye inkunga y’ikigo cy’itumanaho cya Airtel, cyiyemeje kujya gitanga ubufasha bwa buri mwaka bwo gusana no kongera iby’ibanze bikenerwa ku mashuri, gihereye ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa mu karere ka Bugesera.
Abanyeshuri 51 biga muri ES.Kigarama bari bahawe igihano cyo kujya mu rugo iminsi irindwi bakagarukana ababyeyi babo kubera ko batorotse ikigo, batahuwe ko bikodesherezaga amazu iruhande rw’ikigo.
Kaminuza ya Pune yo mu Buhindi yatangije ishami ryayo i Kigali ryitwa Singhad Technical Education Society (STES), ryigisha ubumenyi buhanitse mu icungamari n’imirimo itandukanye yo mu nganda, harimo ubwubatsi, gutanga ingufu, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhanga mu bukanishi, mu buhinzi n’ibinyabuzima.