Rutsiro : Abanyeshuri 24 ni bo bamaze kumenyekana ko batwite muri uyu mwaka wa 2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burasaba abashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye zikorera mu karere kongera ingufu mu gucunga imyitwarire y’abanyeshuri kuko hakomeje kugaragara umubare munini w’abatwara inda zitateguwe.

Mu makuru ubuyobozi bw’akarere bufite, ngo ni uko mu karere hose kugeza mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014 hamaze kuboneka abanyeshuri batwite 24, ariko iyi mibare ikaba ishobora kuba irenga kuko hari abazitwara ntibamenyekane, cyangwa se ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ntibutange raporo ku karere. Bane muri abo banyeshuri batwaye inda baracyari abana kuko bataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

Hari ibigo bimwe na bimwe bifite umubare munini w’abanyeshuri batwaye inda kurusha ahandi. Ibyo ni ishuri ryisumbuye rya APAKAPE (ishuri ryigenga) rifite inda enye zemejwe na muganga, hakaba n’undi ikigo cyari kigiye gusuzumisha ngo bamenye niba atwite, ariko ahita ava ku ishuri ajya iwabo ntiyagaruka.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Kigeyo (amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri) hagaragaye abanyeshuri batanu batwite. Mu ishuri ryisumbuye rya Kinihira habonetse inda ebyiri, mu ishuri ryisumbuye rya Vumbi na ho haboneka ebyiri (mu mwaka ushize muri iki kigo hari habonetse inda esheshatu).

Inama y'uburezi yasuzumye ibibazo bitandukanye bigaragara mu burezi harimo n'icy'abanyesuri batwara inda zitateguwe.
Inama y’uburezi yasuzumye ibibazo bitandukanye bigaragara mu burezi harimo n’icy’abanyesuri batwara inda zitateguwe.

Mu yandi mashuri yiganjemo ayigenga, abanza n’ayo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri arimo Karama, Kibara, Kigarama, Kivumu, Murama, Rugaragara, Rwamiko, Syiki na Trinité, habonetse umunyeshuri umwe umwe muri buri kigo watwaye inda.

Mu nama y’uburezi yabaye mu karere ka Rutsiro tariki 23/06/2014, bamwe mu bayobozi b’ibigo bafite umubare munini w’abanyeshuri batwaye inda zitateguwe bavuze ko baganiriye n’abana basanga akenshi izo nda bazikura mu biruhuko.

Ikibazo gihari ngo gishingiye ku myitwarire y’abana igihe basubiye iwabo, ababyeyi bakaba ngo ari bo bagomba kugira uruhare runini mu gukurikirana imyitwarire y’abana babo mu gihe bari iwabo mu miryango.

Indi mpamvu nyamukuru yagaragajwe ituma abanyeshuri batwara inda zitateguwe ngo ni uko kubakurikirana bitoroshye kuko abenshi ari abo ku bigo byo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri biga bataha iwabo, bakanyura mu nzira zitandukanye kandi bakagerayo ku masaha y’umugoroba.

Byinshi muri ibyo bigo biherereye no mu dusanteri tw’ubucuruzi ku buryo ngo abanyeshuri b’abakobwa bahura n’ibishuko mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yibukije abayobozi b'ibigo gufatanya n'ababyeyi gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yibukije abayobozi b’ibigo gufatanya n’ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.

Ku ishuri ryigenga rya APAKAPE na ho hagaragajwe imbogamizi z’uko ikigo nta macumbi yacyo bwite kigira. Abanyeshuri bataha nijoro mu ma saa tatu n’igice bavuye mu kigo gusubiramo amasomo, kandi bagataha mu macumbi atanu ari hanze y’ikigo ahantu hatandukanye ku buryo kubagenzura biba bitoroshye.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APAKAPE, Sahabo Faustin, yavuze ko bumwe mu buryo bakoresha mu rwego rwo kubumbatira imyitwarire myiza y’abanyeshuri cyane cyane abakobwa ari ukubaganiriza bagamije kubashishikariza kwirinda inda zitateguwe.

Kuri iryo shuri kandi ngo bagerageza kugenzura imyitwarire y’abakobwa, buri joro abayobozi bakagera ku icumbi ry’abakobwa bagahamagara amazina yabo, bigakorwa abanyeshuri bakimara kugera mu icumbi, nijoro hagati cyangwa se mu rukerera.

Ngo bakora n’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi kugira ngo bashishikarize ababyeyi kwita ku myitwarire y’abanyeshuri mu gihe baje mu biruhuko.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yibukije abarezi ko kwigisha amasomo yo mu ishuri gusa bidahagije, ahubwo ko bagomba no gufatanya n’ababyeyi bagakurikirana imyitwarire y’abanyeshuri, uwo babonye yitwara nabi bagafatanya mu kumukebura.

Icyakora bamwe mu barezi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze na bo bavuzweho kuba bagira uruhare mu gushuka no gukoresha ibidakwiye abanyeshuri bashinzwe kurera, basabwa kwisubiraho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

apakape yogere uburere kandi abana bisubireho.murakoze

izabayo diane yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Abo barezi se n’abo bayobozi baracyamara iki niba mubazi kuki mubahishira? Cyangwa ni ba *NABONIBO*!

zakariya yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka