Ngororero: Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza basabwe guca kwandika ku rubaho

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 47 byo mu karere ka Ngororero barasabwa guca burundu ikoreshwa ry’imbaho (ardoise) abana bakoresha mu kwandika iyo bari mu ishuri maze bagakoresha amakayi n’amakaramu.

Ibi barabisabwa nyuma y’uko minisiteri y’uburezi yashyizeho amabwiriza asaba guca izi mbaho ubundi zari zisanzwe zifashishwa mu mashuri abanza cyane cyane mu duce tw’icyaro.

Minisiteri y’uburezi yemeje ko izo mbaho zifashishwaga mu kwiga no kwandika bidafasha abana mu kubika ibyo bize no gusubiramo amasomo yabo, kuko ibyo banditse bihita bisibama. Kuri ibi haniyongeraho ko ibikoresho nk’amatushi akoreshwa mu kwandika ndetse no kubona izo mbaho bitoroshye.

Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero, Musabyingabire Petronille, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guca burundu ikoreshwa ry’imbaho kuko zikigaragara henshi muri aka karere. Hari ababyeyi bavuga ko bafite impungenge zo kubona amakayi n’amakaramu kubera ubukene, bikaba bishobora kuba imbogamizi kuri iyi gahunda.

Kwandika ku rubaho bituma abana batabasha gusubiramo ibyo bize kuko bihita bisibama.
Kwandika ku rubaho bituma abana batabasha gusubiramo ibyo bize kuko bihita bisibama.

Mukamana Emmanuelie, umubyeyi w’abana 3 bose biga mu mashuli abanza, avuga ko asanzwe azi ko kwigira ku rubaho bidafasha abana be ariko akaba adafite amikoro yo kubagurira amakayi kuko ngo abarezi batuma abana amakayi menshi mu gihe ukoresha urubaho yakoreshaga rumwe gusa ku masomo yose.

Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero avuga ko mu mashuri abanza hadakenerwa amakayi menshi ndetse akaba adahenda, gusa hakaba hakenewe kubyumvisha ababyeyi akaba ari nabwo buryo abayobozi b’ibigo bazifashisha mu guca imbaho ku buryo bwumvikanyweho n’ababyeyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka