INILAK Nyanza Campus yatangijwemo itorero ry’Igihugu

Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza tariki 10/07/2014 ryatangije itorero ry’igihugu mu rwego rwa za kaminuza n’amashuli makuru.

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe itorero ry’igihugu Bwana William Ntidendereza yasobanuriye abanyeshuli b’iri shuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza ko ijambo “ Itorero” ryahozeho mu Rwanda ariko rikumvikana mu buryo butandukanye.

Asobanurira aba banyeshuli yavuze ko itorero batangije ari irerero ry’igihugu aho Abanyarwanda bo mu byiciro binyuranye bazajya bigiramo indangagaciro na kirazira hagamijwe gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda bwagiye busenywa n’abakoroni.

Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite aho ihuriye n’inyigisho zitangirwa mu itorero ry’igihugu. Ati: “Mu itorero ry’igihugu hatangirwa byinshi birimo gufasha Abanyarwanda gushyira hamwe bakirinda icyabatanya hagamijwe ko bakomeza kwiyubakira igihugu”.

Ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza.
Ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza.

Dr Ngamije Jean, umuyobozi w’ishuli rikuru rya INILAK yavuze ko kuba iri torero ritangijwe ku mugaragaro ari bumwe mu buryo bwo gufasha abanyeshuli kugira ubutwari muri bwo kwitangira igihugu cyabo mu gihe cyose bibaye ngombwa.

Yavuze ko iri torero rinuzuzanya na gahunda y’uburezi bufite ireme ubuyobozi bw’ishuli rikuru rya INILAK kimwe n’abanyeshuli bahiga biyemeje gushyira imbere.

Bwana Kayijuka John wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza yasabye urubyiruko rwiga muri INILAK kwiyumvamo ko ari intore z’igihugu bagaharanira icyabahesha agaciro.

Mu itangizwa ry’iri torero ry’igihugu mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza hari inzego zitandukanye zirimo ingabo na polisi, abanyeshuli ndetse n’abarimu b’iri shuli.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka