Muri Seminari nto ya Nkumba hatashywe Laboratwari nshya y’ubumenyi

Ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba iri mu karere ka Burera, batangaza ko Laboratwari y’ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibyumba by’amashuri bishya bungutse, bizabafasha mu kongera ireme ry’uburezi.

Ibi babitangaje ku wa gatatu tariki ya 09/07/2014 ubwo muri icyo kigo batahaga inyubako nshya ya Laboratwari y’ibijyanye n’ubumenyi (Chimie (ubutabire), Biologie (ibinyabuzima) na Physique (ubugenge) ikagira n’ububiko bwabyo, icyumba kigirwamo ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) ndetse n’ibyumba by’amashuri bine byose byubatswe ku nkunga ya Kaminuza yo muri Espagne yitwa University Miguel Hernandez.

Laboratoire nshya y'ubumenyi izafasha abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba mu bijyanye n'ubumenyi ngiro bw'ibyo bigira mu ishuri.
Laboratoire nshya y’ubumenyi izafasha abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba mu bijyanye n’ubumenyi ngiro bw’ibyo bigira mu ishuri.

Seminari nto ya Nkumba yigamo abanyeshuri 330 gusa. Isanzwe ifite ishami rimwe gusa ryigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’imibare, ubutabire ndetse n’ibinyabuzima, ariryo ryitwa MCB.

Ubuyobozi bw’iyi seminari, imaze imyaka 26 gusa ibayeho, buvuga ko bari basanzwe bafite Laboratwari y’ubumenyi yari iri ku rwego ruciriritse kuburyo itafashaga abanyeshuri mu buryo bwifuzwa; nk’uko Musenyeri Gabin Bizimungu, umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba abitangaza.

Akomeza avuga ko kandi ku bijyanye n’ikoronabuhanga bazakomeza kurikatazamo babikesha icyumba gishya abanyeshuri bazajya bigiramo ibijyanye na mudasobwa.

Icyumba cy'ikoranabuhanga abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba bazigiramo ibijyanye na mudasobwa.
Icyumba cy’ikoranabuhanga abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba bazigiramo ibijyanye na mudasobwa.

Umuyobozi wa Seminar into ya Nkumba avuga ko ibyumba by’amashuri bishya bungutse bizabafasha kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri bityo abanyeshuri bige mu bwisanzure.

Ngo ibyo byose bizabafasha kongera ireme ry’uburezi maze abanyeshuri barusheho gutsinda mu mashuri ndetse no mu bizamini bya Leta.

Iyo Laboratire ngo irimo ibikoresho biri ku rwego rugezweho.
Iyo Laboratire ngo irimo ibikoresho biri ku rwego rugezweho.

Abanyeshuri biga muri seminari into ya Nkumba nabo bahamya ko Laboratwari y’ubumenyi nshya babonye izabafasha cyane mu myigire yabo kurusha mbere.

Mazimpaka Philipe wiga mu mwaka wa gatandatu MCB agira ati “Hari byinshi twiga, tukandika mu ishuri, tukiga ariko nyine tutazi ngo bikorwa gute. Ndatekereza ubwo hubatswe Laboratwari nshya hazaza n’ibikoresho bindi bishya birenze kubyo twari dusanganywe. Ibyo bintu rero bikazadufasha kugira ngo icyo kibazo cy’ubumenyi ngiro tubashe kuba twagikosora.”

Ibyumba by'amashuri bishya bayatashywe muri Seminari nto ya Nkumba.
Ibyumba by’amashuri bishya bayatashywe muri Seminari nto ya Nkumba.

Jesus Tadeo Pastor ukuriye kaminuza Miguel Hernandez yatanze amafaranga miliyoni 70 zo kubaka izo nyubako zose yavuze ko bazakomeza ubufatanye na Seminari nto ya Nkumba mu guteza imbere ireme ry’uburezi kuburyo abanyeshuri b’abahanga bo muri iyo seminari bagiye kujya bahabwa amahirwe yo kujya bajya kwiga muri iyo kaminuza.

Umuhango wo gutaha izo nyubako witabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutwererane, Asucion Za Plana wo muntara ya Valancia, wo muri Espagne ndetse n’abandi baturutse muri Kaminzua ya Miguel Hernandez.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.

Musenyeri Harolimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri, ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, nabo bari bitabiriye uwo muhango bashimiye cyane abo baturutse muri Espagne.

Basabye abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba kwiga bashyizeho umwete, babyaza umusaruro izo nyubako nshya bubakiwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

wooooooooooooooooowwww!!!! Tukuri inyuma Seminari yacu.

HABIMANA Theophile yanditse ku itariki ya: 12-07-2014  →  Musubize

natwe abahize turabyishimiye rwose, kuko barumuna bacu babashije kubona indi lab imeze neza kurusha iyo twakoreshaga. Genda Seminari St JEAN NKUMBAukomeje kuesa imihigo. CONGRATS TO U

karangwa yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Rudasumbwa mparirwa kurusha! Witegeye muhabura n’ akazuba karasira ku imisozi ya mwiko, ugara giwe naruhondo. Aha niho nize!
NIHO NTANGA RUGERO NAVUGA MUGUTANGA UBUREZI BUFITE BIREME!

Alexis yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka