Abarangije muri INES barenga 700 barasabwa kwerekana ubushobozi ku isoko ry’umurimo
Abanyeshuri 709 barangije mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri barakangurirwa kugaragaraza ubushobozi ku isoko ry’umurimo bavomye muri iryo ishuri kuko ari bwo bukenewe aho kumurika impamyabushobozi gusa.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo gushyikiriza ku nshuro ya gatanu impamyabushobozi abanyeshuri barangije mu Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26/06/2014.
Abarangije mu makanzu n’ingofero zigenewe ibyo birori ziganjemo amabara y’ubururu, icyatsi n’umweru bagaragaraza ko bishimiye kusa ikivi cy’imyaka ine bamaze ku ntebe ya kaminuza.
Uyu munsi wari ufite insangamatsiko igira iti: “Shifting from papers to people” umuntu agenekereje mu Kinyarwanda “kuvana ubumenyi mu mpapuro bigashyirwa mu bantu”, abanyeshuri barangije basabwe kuba imbarutso y’iterambere bakora ubushakashatsi bugirira akamaro Abanyarwanda muri rusange; nk’uko Guverineri Bosenibamwe Aime abivuga.
Agira ati: “Nshingiye kuri iyi ntego yanyu...ni muri urwo rwego nagira ngo nongere nsabe abanyeshuri n’abarimu gukomeza kureba uko ubushakashatsi bukomeza gukorwa bugamije guteza imbere umuturage n’igihugu muri rusange aho kubikwa muri bibliotheque gusa. Agaciro k’ubwo bushakashatsi bigomba kuba bigaragarira mu gukemura ibibazo by’abaturage bacu”.
Umunyeshuri wavuze mu izina ry’abarangije, yashimangiye ko bahakuye ubumenyi buherekejwe n’ubushobozi ndetse n’imyitwarire myiza bakaba biteguye kubigaragaraza bageze hanze y’ishuri.
Uwamungu Felix wahize abarangije bose n’amanota 16 akaba arangije mu gashami k’amategeko, yemeza ko ibyo kwihangira imirimo babitangiye aho yishingiye sosiyete isesengura ibibazo biri muri sosiyete akanunganira abagana inkiko.
Muri uwo muhango hafunguwe ku mugaragaro ikigo cyo kongerera ubumenyi abanyeshuri mu kwihangira imirimo, INES Business Incubation Center. Iki kigo cyatewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga w’u Buholandi, Spark kizafasha abantu bava hanze ya kaminuza kunoza imishinga ibyara inyungu.
Musenyeri wa Diyoseze-gatolika ya Ruhengeri, nyiricyubahiro Vincent Harolimana akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri, yavuze ko bafite gahunda yo gufungura andi mashami (campus) mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo INES irusheho kwegera abaturage.
Afatiye ku gikombe cy’isi kirimo kubera muri Brazil aho buri mukinnyi agira uruhare kugira ngo ikipe itsinde, Musenyeri Harolimana yasabye abanyeshuri n’abarimu kureba kure, no gukora nk’ikipe imwe kugira ngo ibyo bifuza kugera bazabigereho.
Nyuma yo gutangiza ishami ry’icyiciro cya gatatu mu gucunga inganda ziriritse (microfinance) ryarangijemo abagabo n’abagore 22, hari na gahunda yo gufungura andi mashami y’icyiciro cya gatatu (masters) cya kaminuza mu myaka iri imbere.
INES-Ruhengeri imaze imyaka 11 ivutse, ikaba ari inshuro ya gatanu itanze impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ifite amashami ane yigamo abanyeshuri ubu bagera ku 3334.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigalitoday Turayikunda Cyane Pe!