Abantu basaga ibihumbi 11 bibohoye ubujiji mu ntara y’amajyepfo

Abaturage 11843 bo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara two mu ntara y’amajyepfo batari barabashije kugana ishuri bashyikirijwe impamyabumenyi zabo nyuma yo gusoza amasomo yo gusoma, kwandika no kubara, umuhango wabereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2014.

Aba basoje amasomo bamazemo amezi icyenda basanzwe bakorana n’umushinga Care International Rwanda mu bikorwa byo kwizigamira no kugurizanya ndetse no gukumira amakimbirane yo mu ngo, bakaba barigishijwe gusoma, kwandika no kubara binyuze muri ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chrétiens Féminins).

Mu turere tune abahawe impamyabumenyi bakabakaba ibihumbi 12.
Mu turere tune abahawe impamyabumenyi bakabakaba ibihumbi 12.

Nduwamariya Jeannette Caroline, ushinzwe itangazamakuru muri Care International Rwanda avuga ko byaje kugaragara ko mu bagenerwabikorwa babo ibihumbi 100 abagera kuri 40% batazi gusoma, kwandika no kubara bityo bikaba imbogamizi mu bikorwa byabo byo kwizigamira no kugurizanya ndetse n’iby’iterambere muri rusange, bityo bagafata umwanzuro wo kubaha ubwo bumenyi.

Ati “Twaje tugambiriye kureba abaturage bakennye kurusha abandi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bagera ku bihumbi 100. Twabigishije gahunda yo kuzigama no kugurizanya bamenyereye ku izina ry’intambwe, ariko bo ubwabo baratubwiye bati dufite amafaranga twamaze kuyabona muri gahunda yo kuzigama, turakora imishinga ariko dufite impungenge z’uko tutazi kubara amafaranga yacu”.

Jeannette Nduwamariya ahereza impamyabumenyi Nzabamwita Tadeyo.
Jeannette Nduwamariya ahereza impamyabumenyi Nzabamwita Tadeyo.

Impamvu zinyuranye zishingiye ku mateka n’umuco by’Abanyarwanda ni bimwe mu byatumye aba barangije mu masomero batiga bakiri bato, bakemeza ko byabaye imbogamizi ku iterambere ryabo mu gihe babayeho batazi gusoma, kwandika no kubara.

“Impamvu ntize ababyeyi banjye ntibanganishije ishuri, abandi barigaga njye bakambwira ngo ninjye kuragira inka. Ikintu nari narahombye ntabwo nari nzi gusoma no kwandika. Ubu nk’umuntu anyandikiye ibarwa nshobora kuyisomera, nshobora kujya mu matsinda nkamenya imigabane ntibanyanganye, nkamemya kwizigama no gucunga neza umutekano w’amafaranga yanjye nazigamye, bikaba byaramvanye mu bujiji,” Nzabamwita Tadeyo w’imyaka 40.

Bamwe mu barangije mu isomero bari kumwe n'abayobozi banyuranye.
Bamwe mu barangije mu isomero bari kumwe n’abayobozi banyuranye.

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 20 rwibohoye ndetse Abanyarwanda bagahabwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuri bose, abatari barabashije kwiga nabo batekerejweho bityo hashyirwaho amasomero y’abakuze ngo abafashe kwibohora ku bujiji.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne, avuga ko muri iyi myaka bakanguriye abaturage kwiga gusoma no kwandika kandi bigashyirwa mu mihigo y’uturere, akaba asaba n’abagifite isoni zo kuyagana kuzishira kuko nta terambere umuntu atazi gusoma no kwandika.

Izabiliza Jeanne atanga impamyabumenyi. Yasabye abatazi gusoma, kwandika no kubara kutagira isoni zo kugana amasomero.
Izabiliza Jeanne atanga impamyabumenyi. Yasabye abatazi gusoma, kwandika no kubara kutagira isoni zo kugana amasomero.

Biteganijwe ko muri uyu mushinga wo kwigisha abagenerwabikorwa ba Care International Rwanda batazi gusoma, kwandika no kubara hazigishwa abantu ibihumbi 30 mu byiciro bitatu, bibiri bikaba bimaze gusozwa higishijwe abantu 19992, mu gihe abari kwiga mu cyiciro cya gatatu bangana na 13304.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka