Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro no kwigisha imyuga (WDA) kibinyujije mu kigega gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (Skills Development Fund/SDF) cyatangije icyiciro cya kane cyo gusaba amafaranga yo guhugura Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi mu bijyanye n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Masengesho Ismael wari umucungamutungo w’urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Dominiko Saviyo rwa Nyamugari yasabwe kujya kwigisha mu rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Yohani Bosco rwa Shangi, nyuma y’uko basanze yari afite imyitwarire idakwiye mu kazi yakoraga harimo gusuzugura ubuyobozi , inyandiko mpambano no gukererwa akazi.
Bamwe mu rubyiruko rutuye umurenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe ruvuga ko rufite ubushake bwinshi bwo kwiga imyuga ariko rugahura n’imbogamizi zuko amashuri yigisha imyuga atarabageraho aho batuye mu cyaro.
Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabigoma mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bine n’ubwiherero, bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 50 n’ibihumbi 400.
Amenshi mu mashuri yigisha amasomo y’ikoranabuhanga hamwe n’amasomo y’ubumenyi mu karere ka Ngororero afite ikibazo cy’ibikoresho bikeya by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya raboratwari (laboratoire), kuburyo abarezi bavuga ko imyigire y’abana biga muri ibyo bigo idashimishije.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryiyemeje kuzenguruka uturere twose mu ntara. Babyiyemeje mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bafite imbaraga zo gukora kwitabira kwiga imyuga biga n’ubumenyingiro.
Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.
Mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bigira mu ishuri rimwe ari hafi 80. Umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo bitabashimishije kuba biga bangana kuriya, ngo byibura baba baje.
Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative “Coopte Mulindi” bashyikirije ku mugaragaro amashuri yasaniye urwunjye rw’amashuri rwa Mulindi ku nkunga ya miliyoni zisaga 26.
Ubwo hatahwaga icumbi ry’abarimu bigisha kuri G.S Cyabayaga mu murenge wa Mimulimu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 21 Gicurasi, abarimu bizeje ko umusaruro w’amasomo uziyongera ndetse n’ayo bakoreshaga mu bukode yakoreshe indi mishinga yabateza imbere.
Amashuri makuru nderabarezi abiri, Kavumu College of Education na Rukara College of Education agiye guhurizwa hamwe ahinduke Rwanda Teachers College. Aya mashuri yombi asanzwe ategura abarezi bigisha mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ihsuri ry’imyuga n’ubunyingiro muntara y’Iburasirazuba(IPRC/ East) ryatangiye ku mugaragaro gahunda yo kwigisha imyuga mu gihe gito urubyiruko rw’abanyonzi 60 rukorera mu mugi wa Ngoma.
Abakozi biga muri za kaminuza zo mu mahanga bagiriwe inama n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke mu buryo bakwigamo hanze y’igihugu kandi bakarushaho kuba umusaruro ku Rwanda ariko ibyo ntibireba abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage umunsi ku munsi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gutangiza ikigo kigisha imyuka (TVET) kizafasha urubyiruko rutandukanye rwo muri ako karere gukora indi mirimo idashingiye ku buhinzi.
Itorero ADEPR, ribifashijwemo n’umushinga USAID Ejo heza, ryatangije igikorwa cyo kwigisha abantu bakuru kwandika, gusoma no kubara hifashishijwe telephone zigendanwa. Iki gikorwa cyatangijwe tariki 6/5/2014 nyuma y’amezi atatu kigeragejwe bagasanga bitanga umusaruro ufatika.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’imibare ubukungu na mudasobwa mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha mu karere ka Bugesera, baravuga ko batewe impungenge n’umubare muto wa mudasobwa bigiraho kuko uyu mwaka bazakora ikizamini cy’iri somo gisoza amashuri yisumbuye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko nta muntu n’umwe wemerewe kujya kwiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubera impamvu nyinshi zirimo umutekano w’igihugu, impamvu z’uburezi buhatangirwa, umuco n’ibindi.
Nyuma yuko ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ku rwego rw’igihugu hamwe na minisiteri y’uburezi batangirije sport ngarukakwezi ya bose (sport de masse) mu mashuri, abanyeshuri bo mu karere ka Ngoma baravuga ko iyi sport igenda ibakundisha sport.
Mu muhango wo gusabana kw’abakozi b’akarere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2/5/2014, mu nzu mbera byombi y’akarere, umuyobozi w’akarere yasabye abarimu kwima amatwi umwanzi urekereje ngo ahindure imitima yabo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) Ing. Euphrem Musonera arahamagarira abakozi kurushaho gutanga services nziza kandi ku gihe kugirango iri shuri rirusheho kugera ku ntego zaryo.
Minisitiri w’Ubutegetsi w’Igihugu, James Musoni, yabwiye Abanyamusanze ko abantu bashaka kongera ubumenyi hanze y’igihugu bari mu kazi bagomba kubisabira uruhusa ababakuriye mu kazi kuko bashobora kuba bajyanwa n’izindi gahunda.
Ababyeyi barerera mu ikigo cy’ishuri ribanza UPEEC LA LUMIERE rikorera mu murenge wa Kamembe mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 30/04/2014 batunguwe no kubona abana babo birukanywe mu ishuri babwirwa ko bagomba kuzana 50000 Rwf yo kubaka ishuri yiyongera ku yandi 35000 bari basanzwe batanga by’ishuri.
Itorero “Evangelical Restauration Church” mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23/04/2014 ryatanze inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 500 ku banyeshuri batishoboye bo muri aka karere basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion International.
Georgette Umuringa wahoze ari umwarimu mu gihe cya Jenoside atangaza ko aterwa ipfunwe kubera uburezi bwa mbere ya Jenoside yakozemo, bwavanguraga abanyeshuri bugendeye ku moko yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako zo mu kigo cyigisha ubumenyingiro IPRC-South, hakozwe inyigo y’inyubako nshya zizaba zikirimo. Igishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4/4/2014, nigishyirwa mu bikorwa uko cyakabaye bizatwara amafaranga asaga miliyari zisaga 100.
Abanyeshuri biga mu kigo cya Saint Paul international School bageneye inkunga igizwe n’ibiribwa n’imyenda abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bari mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, atangiza itorero muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi taliki 02/04/2014 yatangaje ko ULK ishimirwa kuba intangarugero mu gutangiza Kaminuza yigenga mu Rwanda bijyanye n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru, kuri uyu wa 31 Werurwe 2014, yatangaje ko mu myaka iri imbere uyu muryango uzajya uhemba abana bose muri rusange aho guhemba abakobwa gusa.
Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma barashima ikigo cy’imyidagaduro n’ikoranabuhanga (Mutendeli Community Center) cyafunguwe iwabo cyubatswe n’umukorerabushake w’Umunyamerika witwa Brian Lee ukorera mu muryango U.S. Peace corps.