Ngoma: Akarere kemeye kuzishyura ideni rya ES Mutendeli

Ideni ryagaragajwe ko rigera kuri miliyoni 65 ishuri ryisumbuye rya Mutendeli ribereyemo abantu batandukanye kuva mu myaka ya 2005, njyanama y’akarere ka Ngoma yafashe umwanzuro ko aka karere katangira kuryishyura kuko ikigo cyabuze ubushobozi.

Aya mafaranga y’ideni avugwaho byinshi ariko icyo abantu batandukanye bahurizaho ni uko habayemo gucunga nabi umutungo w’iki kigo kugera aho kigeze mu ideni ringana rityo.

Aya mafaranga aravugwa ko ari miliyoni 65 mu gihe umwaka ushize wa 2013 ubwo iki kibazo cyazamukaga hari hagaragajwe miliyoni 79 iri shuri ryari rifitiye abantu.

Ubwo hagaragazwaga ingengo y’imari y’akarere ka Ngoma y’uyu mwaka wa 2014-2015 ingana na miliyari zirenga11, hagaragayemo miliyoni zigera kuri 33 zigenewe kwishyura igice kimwe cy’iri deni ry’ishuri rikuru rya Mutendeli (ES.Mutendeli).

Muzungu Gerard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma akaba ari nawe uba ushinzwe iyi ngengo y’imari mu karere (Chief Budget Manager), yavuze ko icyemezo cyo kwishyura aya mafaranga y’ideni rya ES Mutendeli cyafashwe na njyanama y’akarere.

Uko abantu babona iri deni

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ikigo cya ES Mutendeli bavuga ko hashobora kuba harabayeho imicungire mibi y’amafaranga bikaba ari nabyo byateje ideni ringana ritya.

Hari kandi n’ababona ko iri deni ryatewe n’umuyobozi wigeze kuyobora iki kigo bwa mbere (Sebazindutsi Oswald) ubwo yubakaga amashuri angana n’ibyumba birenga 19 mu myaka ya 2002.

Amwe mu mazu yubatswe mu ishuri ES Mutenderi bivugwa ko yatumye iri deni ribaho.
Amwe mu mazu yubatswe mu ishuri ES Mutenderi bivugwa ko yatumye iri deni ribaho.

Sebazindutsi yasimbuwe n’abandi bayobozi batatu nyuma ye. Nyuma yuko asimbuwe ngo hari abayobozi bagerageje kugabanya iri deni ryanganaga na miliyoni 80 riza kugera ku miliyoni 40, nyuma ryongera kuzamuka rigera kuri miliyoni 79.

Ariko nkuko byavuzwe mu nama yo kwemeza ingengo y’imari mu karere ka Ngoma ideni rizishyura ngo ni miyoni zigera kuri 65.

Umuyobozi mushya w’ikigo cya ES Mutendeli, Byukusenge Pierre Celestin, avugana n’itangazamakuru tariki 13/05/2013 yari yavuze ko bitoroshye kuba yakwishyura iri deni mu gihe cya vuba ngo kuko ari ryinshi.

Kuva iri deni ryafatwa iki kigo kimaze kuyoborwa n’abayobozi batanu kugera ubu. Iri shuri nubwo ryatangiye ari College communal de Birenga ryaje guhinduka Ecole Secondaire Mutendeli, umwaka ushize ho ryahindutse iryigisha imyuga (TSS) ubu rikaba rifite abanyeshuri bagera kuri 300.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba baturage baraharenganiye basabashyirireho n’indishyi kuko aya mafaranga amaze igihe kirekire

Alias yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

nibashake ubryo baziba icyuho maze baryishyurire ariko banakurikirane icyariteye kuko ababturage ntibahora muri urwo

muzayire yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka