Ruhango: Food For The Hungry washyikirije ishuri ribanza ibyumba by’amashuri 5 n’intebe 150

Umuryango utegamiye kuri Leta Food For The Hungry ukora ibikorwa bitandukanye mu guteza imbere abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki 16/07/2014, washyikirije ishuri ribanza rya Giseke mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango ibyumba by’amashuri 5 n’intebe 150 byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni 20.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukavuga ko bwishimira cyane uruhare rw’umuryango Food For The Hungry, ugira mu kuzamura abaturage cyane cyane abari mu byaro bikiri inyuma mu iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque, yavuzeko uyu muryango utandukanye n’abandi bafatanyabikorwa basanzwe bakorana, kuko uyu wo ugenda ukareba ba baturage koko babaye cyane kandi bakahava haricyo bamaze kwigezaho.

Ibyumba by'amashuri byubashwe na Food For The Hungry ku ishuri ribanza rya Giseke
Ibyumba by’amashuri byubashwe na Food For The Hungry ku ishuri ribanza rya Giseke

Umuryango Food For The Hungry, ukora ibikorwa biteza imbere abaturage mu Rwanda guhera mu mwaka 1994, ukaba waratangiye gukorana n’akarere ka Ruhango guhera mu 2012.

Abanyeshuri biga muri iki kigo cya Gaseke nabo bagaragaje ibyishimo bavuga ko imyigire yabo igiye kuba myiza kurushaho.

Umwe yagize ati “ikidushimishije ni intebe nshya kuko izindi zari zishaje kuburyo zahoraga zigusha abana, ikindi hari ubwo itegura ryamanukaga rigakubita umwana mu mutwe, ariko ubu turizera ko bitazongera”.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari, Twagirimana Epimaque, ashima umuyobozi wa Food For The Hungry mu Rwanda, Russel Mushanga.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari, Twagirimana Epimaque, ashima umuyobozi wa Food For The Hungry mu Rwanda, Russel Mushanga.

Uretse aba banyeshuri, ababyeyi nabo bavuze ko hari byinshi bishimira kuko hari ibyo bemerewe n’uyu muryango, harimo nko guhabwa inka zigera kuri 15, gufashwa mu buhinzi ndetse no kuba bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bw’abana babo.

Russel Mushanga, umuyobozi wa Food For The Hungry mu Rwanda, avuga ko itarambere rirambye ari rishingiye ku bene gihugu, kandi ngo iterarmbere rirambye rikaba ari irishingiye ku ireme ry’uburezi ari nayo mpamvu ibikorwa byabo bishingira ku burezi.

Uyu muryango ukorera mu turere 6 tw’igihugu, aritwo Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Mu karere ka Ruhango umaze kuhakora ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka