Kamonyi: Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, bavuye ku ishuri ryisumbuye rimwe bagera kuri 49

Mbere y’umwaka wa 1994, mu makomini atandatu yahurijwe mu karere ka Kamonyi, habarizwaga ishuri ryisumbuye rimwe ry’Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma. Mu gihe cy’imyaka 20 ubutegetsi buhindutse, habayeho guteza imbere uburezi, ku buryo amashuri yisumbuye ya Leta ageze kuri 49.

Kutagira amashuri byatumaga abana b’abahanga badahabwa uburenganzira bwo kwiga, kuko wasangaga imyanya yabonekaga mu mashuri yisumbuye ari mike kandi igatangwa hakurikije ikimenyane.

Niyongira Eline ukora akazi k’uburezi kuva mu mwaka wa 1978, ngo yababazwaga no kubona nta mwana ukomeza mu mashuri yisumbuye mu bo yigishaga kuko politiki yitwaga iringaniza we yita [isumbanya]; yatumaga hari abahezwa gukomeza amashuri hitwajwe ubwoko, inkomoko ndetse n’amikoro.

Uburezi bw'ibanze bwageze kuri bose.
Uburezi bw’ibanze bwageze kuri bose.

Ngo hari n’umuminisitiri wavuze ngo “umwana wa mwene ngoferero ntiyakwiga, uwa burugumesitiri yicaye”. Ibyo rero ngo byacaga intege abana batari bake, kuko nta cyizere n’umuhate bakurikiranaga amasomo.

Uyu murezi arishimira impinduka zagaragaye, nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu rwashojwe mu mwaka wa 1994. Ngo amarembo yarafunguwe ku bantu bose, ku buryo n’abari baracikanywe basubiye mu mashuri, abiga bo bafite uburenganzira ku burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Turimumahoro Pacifique, kuri ubu ni umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kayonza ho mu murenge wa Kayenzi, avuga ko yarangije amashuri abanza ari umuhanga ariko ntiyemererwe gukomeza mu yisumbuye, ahubwo agakomereza mu ishuri ry’imyuga ryitwaga CERAI kuko ariho abenshi mu bana b’abahanga bakomerezaga.

Uburezi bwateye imbere ku buryo no mu mashuri abanza bakoresha mudasobwa.
Uburezi bwateye imbere ku buryo no mu mashuri abanza bakoresha mudasobwa.

Kubera inyota yo kwiga yakomeje kugira, yaje kwiga mu mashuri yisumbuye nyuma ya Jenoside kuko ntawe Leta y’Ubumwe iheza ku burezi. Nk’umuntu ukurikirana impinduka zigaragara mu burezi, asanga abana biga muri iki gihe bafite amahirwe menshi.

Ngo begerejwe amashuri yisumbuye kandi kuva mu y’incuke bigira ubuntu, abafite ubumuga bariga, bahawe mudasobwa ngo bakoreshe ikoranabuhanga. Ikindi agarukaho ni isuku igaragara ku mashuri no ku banyeshuri, aho avuga ko mbere nta munyeshuri wemererwaga kwigana inkweto.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, ahamya ko uku kudindiza uburezi kwaterwaga n’imiyoborere mibi, itaragiraga igenamigambi n’icyerecyezo cy’iterambere ku baturage bose.

Abana bafite ubumuga basigaye babasha kugana ishuri.
Abana bafite ubumuga basigaye babasha kugana ishuri.

Ngo ibigerwaho byose, ubuyobozi bubifatanyamo n’abaturage kandi barabyishimira kuko aribo biteza imbere. Hari amashuri 42 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ayo yose akaba yarubatswe n’abaturage kuko yabaye igisubizo ku myigire y’abana ba bo.

Avuga ko kumenya ari uburenganzira bwa muntu, ubutegetsi bw’icyo gihe bwimye Abanyarwanda. Kuri ubu Leta y’Ubumwe ikaba iharanira ko buri Munyarwanda wese yiga akagira ubumenyi ku buryo n’iyo atabukoresha mu gihugu cye yajya no mu mahanga akibeshaho.

Akarere ka Kamonyi gahuje ibyahoze ari komini Runda, Taba, Mugina, Kayenzi, Musambira n’igice cya Rutobwe. Uretse Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, muri aya makomini harimo ibigo by’imyuga bya CERAI bine kuko nk’agace k’amayaga (Mugina) katabagamo byibuze n’ishuri ry’imyuga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka