Rusizi: Abandi bana 6 batewe inda bakiri mu mashuri

Nyuma y’amezi abiri bigaragaye ko mu karere ka Rusizi hari abana 426 batewe izonda zitateguwe, hamaze kugaragara abandi bana 6 b’abanyeshuri batewe inda nazo zitateguwe.

Ibi byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere yabaye kuri uyu wa mbere tariki 07/07/2014, aho yasabye ko inzego zose zigomba guhaguruka zigafata izindi ngamba zo gukumira icyo kibazo.

Muri izo ngamba harimo gukangurira ababyeyi gutanga amafaranga yo kujya bagaburira abana mu bigo by’amashuri bigaho kuko hari abishora muri izo ngeso kubera inzara baba bahuye nayo ku ishuri kubera kwirirwa batariye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko iki kibazo kitoroshye aho yasabye abayobozi b’imirenge n’abandi bafite inshingano mu bijyanye n’uburezi kuganiriza ababyeyi kuri iki kibazo gituma abana babo batwara inda bakiri mu mashuri aha akaba yavuze ko bamwe mu bamenyekanye ko bateye abana b’abanyeshuri inda ngo bagomba gukurikiranywa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Iyi ngeso yo gusambanya abana mu bigo by’amashuri ngo imaze no kugera ku barezi babo aho umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gitambi, Niwemugezi Claire, yavuze ko mu murenge we ngo umwarimu yateye inda umwana w’umunyeshuri ageze aho ngo aramutwara amugira umugore we avuga ko ngo uwo mwana yari ageze igihe cyo kuba yashyingirwa. Mu murenge wa Nkombo ho ngo hari abana b’abanyeshuri ubwabo baterana inda.

Nyuma yo kugaragaza icyo kibazo umuyobozi w’akarere yavuze ko nta muntu ukura mu gihe akiri mu ishuri kuko aba akirerwa ari nayo mpamvu uwo mwarimu yabazwa impamvu yaba yarateye inda uwo arera, gusa inzego zose zasabwe kwegera abana bakabaganiriza babagira inama zo kwirinda kwangiza ubuzima bwabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka