Nyamasheke: Uwari wagizwe mwarimu atarabyize yasubijwe ku bucungamutungo

Masengesho Ismael wari wasabwe kuba mwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Shangi nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi, yasubijwe ku kazi ke ku bucungamutungo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamaugali.

Ibaruwa akarere kanditse ku itariki ya 11 Kamena 2014 igira ati “mu rwego rwo kubahiriza amategeko tukwandikiye tugusaba gusubira mu kazi ku mwanya wawe w’umucungamutungo ku rwunge rw’amashuri rwa Nyamugali, ukimara kubona iyi baruwa, ibi bikaba bidakuraho kuba wakurikiranwa ku makosa wakoze mu kazi hashingiwe ku mategeko”.

Masengesho Ismael yari yimuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Shangi amuvana ku kuba umucungamutungo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamaugali amushyira mu rwunge rw’amashuri rwa Shangi kuba umwarimu.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi yari yatangaje ko byari amabura kindi kohereza Masengesho kujya kwigisha, nyuma yo kumugoragoza bamugira inama nyinshi no kumwandikira kenshi ngo barebe ko yakwikosora ariko bikagaragara ko byamunaniye kwikosora.

Masengesho we yasangaga atajya kwigisha atarabyize ataranabikozeho na rimwe ndetse akavuga ko ibyo bamushinjaga bitari bihuje n’ukuri ko wari umugambi wari uhari wo kumwikiza kuko atari umugaturika kandi icyo kigo ari icy’abihayimana b’abagaturika.

Aha hakaba hari abantu bagiye bagaragaza ko kuba umukozi ari indakorerwa bitakwiturwa abanyeshuri, mu kwigishwa n’umuntu utarabyize ndetse utanabifitiye ubushobozi.

Nyuma yo gusubira mu kazi, Masengesho yasabwe n’ubuyobozi bw’akarere kwisobanura ku makuru yatanze ku kuba hari umugambi wo kwirukana abantu batari abagaturika muri icyo kigo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo bibere urugero akarere ka GISAGARA.mukwa 1 twagiye twirukanwa na ba directeur uko bishakiye hakajyamo abafite icyo batanze.bravo kukarere ka NYAMASHEKE KO KUMVA AKARENGANE.ABAYOBOZI BA GISAGARA NIBAHAKORERE URUGENDOSHULI.

uwababaye yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka