Ngoma: Umucungamutungo wa G.S Bare akurikiranweho kunyereza amafaranga

Umucungamutungo (comptable) w’ishuri rya G.S Bare iri mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, Niyitegeka Emmanuel, ari mu maboko ya police station ya Mutendeli, nyuma yuko atorotse mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2013 hafashwe sima yari yagurishije zubakishwaga kuri iri ishuri.

Nyuma yo kuburirwa irengero uyu musore yaje gufatirwa mu murenge wa Mutendeli mu mugoroba wo kuri uyu wa 04/07/2014 ubwo yari yahagarutse.

Niyitegeka nyuma yuko atorotse inzego z’umutekano zamushakaga ngo yisobanure kuri icyo cyaha cyo kunyereza sima, akarere kakoze igenzurwa ry’umutungo muri iki kigo basanga amafaranga agera ku bihumbi 530 yaraburiwe irengero.

Mu mafaranga uyu mucungamutungo ashinjwa harimo amafaranga y’imisoro ku mishahara y’abarimu (TPR) yahabwaga ngo ajye kwishyura ariko biza kugaragara ko ngo ntayo yishyuye mu kigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority.

Uretse iyo misoro y’abarimu atishyuraga ngo harimo n’andi ataboneye ibisobanuro uburyo yakoreshejwe bityo bituma akorerwa dosiye ari nabwo yahise atoroka aburirwa irengero.

Amwe mu mashuri yubatswe kuri GS Bare yubatswe muri gahunda ya 12 YBE.
Amwe mu mashuri yubatswe kuri GS Bare yubatswe muri gahunda ya 12 YBE.

Uyu musore Niyitegeka Emmanuel akurikiranweho ibyaha bibili birimo icyo kunyereza imifuka ya sima 22 zubakishwaga mu byumba by’amashuri by’uburezi bwibanze bw’imyaka 12 kuri G.S Bare yari abereye umucungamutungo, ndetse n’icyaha cy’amafaranga yaburiwe irengero arimo ay’imisoro ku mishahara y’abarimu byose agera ku bihumbi 530 y’u Rwanda.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Maurice Japhet, yemeje aya makuru y’ifatwa rya comptable wa GS Bare wari waratorotse, maze avuga ko yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuri Police.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko agiye gukorerwa dosiye na police hanyuma agashyikirizwa ubutabera ngo yisobanure kuri ibyo byaha aregwa.

Ibigo by’amashrui y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byahawe abacungamutungo ngo bajye bafasha ibi bigo gucunga neza umutungo wabyo. Kugera ubu mu karere ka Ngoma ibigo byinshi byemerewe aba bakozi (comptable) bamaze gutangira imirimo yabo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka