Abarangije muri INATEK barasabwa kuba igisubizo ku bushomeri bihangira imirimo

Abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya kibungo (INATEK) barasabwa guharanira kuba igisubizo ku bibazo u Rwanda rufite, bakemura ikibazo cy’ubushomeri bihangira imirimo.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yabisabye ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya gatanu ku banyeshuri 652 baharangije mu mwaka wa 2012-2013. Ibirori byo gutanga izi mpamyabumeyi byabaye kuri uyu wa 10/07/2014 kuri stade Cyasemakamba.

Nkuko byagiye bigarukwaho muri uyu muhango, ngo iri shuri ryabaye igisubizo mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu kongerera ubushobozi abakozi cyane cyane mu burezi bahaminuriza dore ko ariyo kaminuza yahabanje.

Abanyeshuri barangije muri iri shuri basabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza iganisha ku iterambere, babyaza umusaruro ubumenyi bahakuye mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi cyane ko Intara y’Iburasirazuba izwi nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi.

Niyonsaba Emmanuel umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu ishami ry’iterambere ry’icyaro agashami k’ubuhinzi yemeza ko bahakuye ubumenyi buhagije mu kuba bateza imbere ubuhinzi.

Yagize ati “Turifuza kuzamura ubumenyi ku mikoreshereze y’amafumbire kuko bigaragara ko ubutaka bwacu butari gutanga umusaruro mwinshi, bityo biteze imbere abaturage natwe biduteza imbere. Twatangiye iyi gahunda mu murenge wa Mugesera mu nanasi kandi byagize impinduka nziza ku musaruro babonye”.

Abanyeshuri barangije muri INATEK ngo biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Abanyeshuri barangije muri INATEK ngo biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Umuyobozi wa INATEK, Padiri Dr Karekezi Dominic yemeza ko iri shuri rimaze kugera ku ntego zaryo zo guhindura imibereho y’abahatuye nubwo inzira ikiri ndende. Ibi bikaba bigaragarira mu mibare y’abamaze kuharangiza ubu bari hirya no hino bateza imbere igihugu.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abarangije muri iri shuri rya INATEK kuba igisubizo baharanira kwihangira imirimo no kuba umusemburo mu mpinduka nziza z’iterambere.

Yavuze agira ati “Mu gihe mugiye hanze mugomba guharanira kuba igisubizo ku bibazo umuryango nyarwanda ufite kandi mufitiye ubushobozi, mushyira imbere kwihangira imirimo ndetse munakemura ikibazo gikomeye mu rubyiruko cy’ubushomeri.”

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi baje biyongera ku bandi 3747 bazihawe mu nshuro enye zatanzwe kuva iri shuri ryashingwa mu mwaka wa 2003.

Ishuri ry’ubuhinzi, uburezi n’iterambere rya Kibungo ritanga ubumenyi mu mashami y’uburezi mu dushami dutandukanye ndetse no mu ishami ry’iterambere ry’icyaro (développement rural). Kugera ubu rifite icyicaro mu karere ka Ngoma rikagira n’ishami mu karere ka Rurindo ko mu ntara y’amajyaruguru.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka