Kuri uyu wa gatanu tariki 4/7/2014, ubwo ishuri rya Groupe Scolaire Indangaburezi riri mu karere ka Ruhango ryizihizaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Jean Paul Nsanzimana, yasabye ururubyiruko rw’abanyeshuli kwirinda ibiyobyabwenge kuko rutatera imbere bikibaboshye.
Uyu muyobozi avuga ko nta muntu wari ukwiye kuba agikoresha ibiyobyabwenge mu gihe u Rwanda rufite ibintu byinshi rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20.
Akavuga ko urubyiruko narwo rukwiye guhagarika ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo narwo ruhanire iterambere.
Umuyobozi w’irishuri, Gatari Sylvan, avuga ko bibabaje cyane kubona hari urubyiruko rukijandika mu biyobyabwenge aho guharanira icyakomeza guteza imbere igihugu.
Icyakora akavuga ko bo ubu bamaze gufata ingamba zo gukumira abanyeshuri babikoresha n’ababikoresha bakabereka ububi bwabyo.
Abanyeshuri biga muri iki kigo nabo bavuga ko bagaya bagenzi babo bakoresha ibiyobyabwenge. Gusa ngo nabo bakomeza kwegera abo baziho iyo ngeso bakabaganiriza babaha inama zo kubireka.
Mukasibo Jeanine uhagariyeabandibanyeshuri, avuga ko kuri ubu abanyeshuri bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, bitewe n’imbaraga bakoresha muri za club zishinzwekubirwanya.
Yizeza ko urugamba bazarukomeza kugeza ubwo nta munyeshuri wumva ko atagomba gukoresha ibiyobyabwenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka mundangaburezi sukunnywa ibiyobyabwenge wagirango nakazi nkubu mperutse kwibwa I bag yarimo byose umunyeshuri akenera natunguwe no gukanguka mare yacitse kera nihatagira igikorwa mumaguru Madhya reka ntamunyeshuri uzasubirayo cyane ko wagirango nabsyobozi batinya abanyeshuri ?!!!!!!!!!