Kamonyi: Abanyakagina bahisemo kwiga imyuga ngo ibafashe kugera ku iterambere

Bamwe mu batuye akagari ka Kagina ko mu murenge wa Runda, bitabiriye amashuri y’imyuga yashyizweho n’Umuryango w’Abanyakoreya wotwa Good Neighbors. Ibyo ngo babitewe n’uko akazi k’ububumbyi n’ak’ubuhinzi bari basanzwe bakora badakuramo umusaruro uhagije.

Abahuguwe basanzwe bakora imyuga itandukanye irimo ububumbyi bw’inkono n’ubuhinzi, ariko bahamya ko bari bakeneye undi murimo ubafasha kwinjiza amafaranga mu rugo. Muhawenimana Issa ufite imyaka 40 y’amavuko asanzwe ari umubumbyi, ariko yumvise bidahagije ahitamo kwiga gusudira.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane avuga ko ibyo bakora mu ibumba bigenda bita agaciro, kubera ko hadutse ibikoresho bigezweho nk’amasafuriya asimbura inkono n’ibidomoro bisimbura ibibindi. Ku by’iyo mpamvu ngo asanga ari ngombwa ko agira n’undi mwuga umuha amafaranga.

Bahawe imashini zibafasha mu myuga bigishijwe.
Bahawe imashini zibafasha mu myuga bigishijwe.

Nibagwire Beatrice w’imyaka 56, nawe ufite umugabo n’abana 6 yahisemo kwiga umwuga w’ubudozi wiyongera ku buhinzi asanzwe afatanya n’umugabo we. Ngo kubona amafaranga yo gukemuza ibibazo by’urugo avuye mu buhinzi ni ikibazo, none afite intego y’uko umwuga w’ubudozi uzamufasha guteza urugo rwe imbere.

Nyuma y’amezi atandatu abaturage 87 bahugurwa mu myuga, bashyikirijwe impamyabumenyi tariki 17/7/2014, bahabwa n’ibikoresho byo kuzifashisha mu kazi. Umuyobozi w’umuryango Good Neighbors mu Rwanda SEO IL WON abasaba gukunda kwiga kuko ari byo biteza imbere igihugu kidafite ubutunzi kamere.

Aratanga urugero rw’igihugu akomokaamo cya Koreya y’Epfo avuga ko cyateye imbere nyuma y’imyaka ya 1960, babikesha imiyoborere myiza y’igihugu cya bo cyari gifite umuperezida umuze nka Paul Kagame uyobora u Rwanda iki gihe.

Umuyobozi w'umuryango Good Neighbors mu Rwanda SEO IL WON.
Umuyobozi w’umuryango Good Neighbors mu Rwanda SEO IL WON.

Ngo ababyeyi babo bitabiriye kujyana abana kwiga maze bagira ubumenyi bubaha akazi, bateza igihugu cya bo imbere ku buryo kuri ubu kibarirwa mu byateye imbere. Arahamya ko inzira u Rwanda rurimo yo kwigisha urubyiruko imyuga izarufasha gutera imbere.

Kuva mu mwaka wa 2008, umuryango w’Abanyakoreya Good Neighbors ufasha abaturage bo mu kagari ka Kagina, ko mu murenge wa Runda, aka kagari ubuyobozi buvuga ko ariko gafite abaturage benshi bakennye kubera ko kiganjemo abashigajwe inyuma n’amateka.

Uyu muryango watangiye ubafashisha ibyo kurya, ubafasha mu buvuzi no mu burezi, bamwe muri bo iboroza amatungo ububakira n’amazu yo kubamo, none ngo igihe cyo kubakura mu bujiji ngo nabo baharanire kwiteza imbere kirageze. Bahuguye n’abandi 72 mu gusoma no kwandika.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka